Umubyeyi yatawe muri yombi azira ko umuhungu we muto yatwaye imodoka akajya ku ishuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'umuhungu w'imyaka icyenda wambaye umwenda w'ishuri yahagaritswe na polisi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, ubwo yari atwaye imodoka yerekeza ku ishuri ari kumwe na se wari wicaye mu mwanya w'imbere w'umugenzi.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa 'saloon' yahagaritswe mbere yuko yinjira ku ishuri ritari irya leta ry'i Athi River, mu gace ko mu nkengero ya Nairobi.

Hari nyuma yuko polisi yirukankanye iyo modoka ubwo uwo muhungu yayongereraga umuvuduko, amaze gusabwa guhagarara.

Mushiki we muto kuri we, yasanzwe yicaye mu ntebe y'inyuma muri iyo modoka, na we yambaye umwenda w'ishuri.

Mu mategeko ya Kenya, abantu bafite munsi y'imyaka 18 ntibemerewe gutwara imodoka.

Amakuru avuga ko uwo muhungu yari arimo kugenda ku muvuduko mwinshi mu muhanda munini wa Nairobi-Mombasa, umwe mu yigendamo imodoka nyinshi.

Se w'uwo muhungu yatawe muri yombi nyuma y'ibyo byabaye ku wa gatatu, ariko abo bana babiri nyuma bajyanwe ku ishuri batwawe mu modoka ya polisi, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the Daily Nation cyo muri Kenya.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, polisi yagize iti: 'Iki gikorwa, kitari icyo kudashyira mu gaciro gusa ahubwo kirenga no ku mategeko yo kugenda mu muhanda, cyashyize mu byago bikomeye umwana n'abandi bakoresha umuhanda'.

Polisi yavuze ko se w'abo bana azagezwa mu rukiko.

Yongeyeho iti: 'Ucyekwa yanarenze ku mategeko arengera abana aha inshingano ababyeyi yo kurinda abana icyabagirira nabi n'icyabateza ibyago'.

@BBC

The post Umubyeyi yatawe muri yombi azira ko umuhungu we muto yatwaye imodoka akajya ku ishuri appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/26/umubyeyi-yatawe-muri-yombi-azira-ko-umuhungu-we-muto-yatwaye-imodoka-akajya-ku-ishuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)