Umuganura2022: Imbamutima z'abatejwe imbere n'ubuhinzi i Gatsibo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyishimo bagaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 ubwo hirya no hino mu gihugu hizihizwaga umunsi w'Umuganura.

Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Kanyangese ahari abaturage benshi biteje imbere babikesha igihingwa cy'umuceri n'ibindi bitandukanye.

Benshi mu batuye muri iki gice bahamya ko ubuhinzi ari bwo bakesha ubukungu bafite ubufasha mu kwishyurira abana babo amashuri abandi bakabukoresha nk'intwaro yo kwiteza imbere bikura mu bukene.

Mukamurenzi yavuze ko mu myaka yashize abandi bizihizaga Umuganura we ari mu bukene bukabije Leta iza kumuha isambu yo guhingamo ateramo insina none ubu ngo urwo rutoki rwatangiye kumuha amafaranga menshi.

Ati 'Mu kwezi nshobora gukuramo ibihumbi 80 Frw nanakodesheje indi mirima mpinga umuceri ubu mperutse gusarura nkuramo inyungu y'ibihumbi 700 Frw urumva ko ubuzima buri kugenda neza, ndashimira Leta yacu yo itumenya ikanadufasha kwiteza imbere.'

Ntare Fred w'imyaka 33 ni umwe mu bahinzi batuye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo avuga ko mu buhinzi bw'umuceri akora kuri ubu umuganura usanze ahagaze neza kuko asigaye yeza toni eshanu kuri hegitari.

Ati 'Mu by'ukuri natangiye ubuhinzi ndi muto twahingaga mu buryo budasobanutse ariko kubera ukuntu koperative yacu iyobowe neza turahinga tukeza neza, nsigaye nanorora inkoko nkaneza ibitoki by'ibilo 90 kuzamura.'

Yavuze ko kuri ubu afite inkoko 100 zishobora kumuha amagi 70 yabaye make ubundi zikanamuha ifumbire akoresha mu rutoke rwe ubundi rukamuha umusaruro mwinshi.

Yavuze ko nibura nk'umuhinzi ukiri muto kuri ubu yinjiza arenga ibihumbi 100 Frw buri kwezi, intego akaba ari uko umwaka utaha uzasanga nibura yinjiza ibihumbi 200 Frw akura mu bworozi n'ubuhinzi.

Akimanizanye Appolinarie nawe uhinga umuceri, yavuze ko gahunda nziza za Leta zo kubaha amahugurwa ajyanye n'ubuhinzi zamufashije kwiteza imbere ku buryo kuri uyu munsi w'Umuganura yishimira ko nibura abona inyungu y'ibihumbi 500 Frw.
Ati 'Natangiye norora ihene ebyiri ubu mfite ihene umunani, nkagira inka ebyiri n'abana banjye bane mbasha kubishyurira amashuri kandi bakiga neza nta kibazo.'

Nta kibazo cy'inzara kiri i Gatsibo

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuri uyu munsi w'Umuganura bishimira ko nta kibazo cy'inzara kiri muri aka Karere aho ngo abaturage babonye imvura barahinga bareza barasarura, bamwe baragurisha babona amafaranga abandi barahunika.

Ati 'Ubu abantu bari kwitegura igihembwe cy'ihinga gitaha cya A ari na cyo tweza cyane. Twatangiye kubona ibimenyetso ko kizanagenda neza cyane.'

Yasabye abaturage kwisuzuma bareba aho bageze ndetse bakanareba aho bashaka kujya mu iterambere ribaganisha aheza bishakamo ibisubizo bakigira kugira ngo banazigamire abana babo.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y'Umuganura igira iti 'Umuganura; Isôoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira'.

Igitoki cy'umwe mu baturage berekanaga iterambere bamaze kugeraho
Akimanizanye Appolinarie kuri ubu afite akanyamuneza nyuma yo kweza akanahunika
Ntare Fred yishimiye ko ku myaka 33 ari kweza umuceri mwinshi
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yasabye abaturage kongera umusaruro uwo bejeje hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko
Abana bahawe amata n'ibindi biribwa bitandukanye
Abaturage basangiye bimwe mu byo bejeje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganura-imbamutima-z-abatejwe-imbere-n-ubuhinzi-i-gatsibo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)