Tevin yatangiye gukekwa n'abakurikiranira hafi umuziki we ko yaba akunda abagabo bagenzi be mu 1993 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Can We Talk' yaganishaga kuri iyo ngingo.
Nubwo benshi babyibazagaho ariko ntabwo yigeze abyitangariza ku giti cye gusa mu ntangiriro z'uyu mwaka ku rukuta rwe rwa Twitter yanditseho amagambo avuga ngo Tevin ni [..] arenzaho ikirango kigaragaza umukororombya gikunda gukoreshwa n'abaryamana bahuje ibitsina.
Ku wa 19 Kanama ubwo yatangaga ikiganiro kuri People Every Day Podcast yiyemereye ko akunda abagabo bagenzi be ndetse asobanura impamvu atigeze abitangaza mbere.
Yagize ati 'Ntabwo nigeze nihishira cyangwa ngo nshake kuba uwo ntari we, ntabwo byari koroha kwerekana ko ukunda abagabo bagenzi bawe muri biriya bihe byashize.'
Uyu muhanzi yakomeje avuga kandi ko anejejwe no kuba ubu abahanzi bagaragaje ko bakunda abo bahuje ibitsina batigeze bahabwa akato, bakaba barageze ku ntego zabo nka Frank Ocean na Lil Nas X.
Tevin Jermod Campbell ni umuhanzi wamamaye mu kwandika no kuririmba ijyana ya R&B, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Always in My Heart, Ready, Goodbye, Standout n'izindi.