Hashize igihe abaturage bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bishakamo ubushobozi bakubaka imihanda ariko ntirambe kubera ubushobozi buke yaba ubwa tekiniki cyangwa amafaranga, bagasubira kugendera mu gitaka.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hari umushinga urimo gutegura mu mezi abiri ari imbere, aho uteganya gufatanya n'abaturage kwiyubakira imihanda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umujyi wiyemeje kugira uruhare mu bwitange bw'abaturage kugira ngo imihanda yubakwe neza ifite n'ubwiza buyibashisha kuramba.
Katabarwa avuga ko izaba ari imihanda y'Umujyi wa Kigali ku buryo ikibazo cyabaho nyuma yo kuyubaka, umujyi ugomba kujya kuyisana.
Ati 'Ni imihanda duteganya ko izaba igizwe n'inzira y'umuhanda usanzwe, ukagira inzira z'amazi, inzira z'abanyamaguru, amatara, ibyapa n'imirongo yabugenewe ku buryo aba ari umuhanda uri ku kigero cyo hejuru, kandi byose bigakorwa muri ya mikoro y'umuturage bitagiye kuba byamuremerera'.
Yakomeje avuga ko uyu mushinga uri mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, aho Umujyi wa Kigali ku bufatanye n'abaturage uteganya kubaka ibirometero bisaga 20.
Ati 'Turateganya gushyiramo 50% y'ay'abaturage batanze. Abafite ubushake bwo gufatanya n'Umujyi wa Kigali twabakangurira y'uko batugana tukabaha amakuru ku bisabwa noneho bagatangira kwitegura kugira ngo mu mezi abiri ari imbere tuzatangirane nabo kubafasha kubaka imihanda yabo'.
Mu ngengo y'imari y'uyu mwaka kandi Umujyi wa Kigali urateganya kubaka ibilometero 70 by'imihanda ku buryo uteganya kwimura abaturage bagera mu bihumbi hafi bibiri.
Hari kwimura ahazubakwa amasangano yo mu Kabuga ka Nyarutarama n'imihanda ishamikiyeho, umuhanda wa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Busanza-Muyange, Sonatubes-Sahara-Kabeza, Migina-Controle Technique, Nyabisindu unyura ku ivuriro rya Baho-RDB.
Hari imihanda yo mu mudugudu wa Rwinyana (kwa Gaposho), uva Miduha-Mageragere.