Umulisa Kamuhanda Odette utuye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri YouTube ashinja Umujyi wa Kigali kumurenganya.
Umulisa avuga ko Umujyi wa Kigali wanyujije umuhanda mu kibanza cye ariko akaba atarahabwa ingurane ikwiye.
Itegeko ry'ingurane rivuga ko iyo umuntu agiye kwimurwa n'igikorwa cy'inyungu rusange agomba guhabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku buryo ibarwa, nuko yishyurwa.
Umushinga w'ibikorwa by'inyungu rusange wemezwa n'inama njyanama.
Aho Umulisa agomba kwimurwa mu gace ko mu Kabuga ka Nyarutarama, hazubakwa umuhanda nk'igikorwa cy'inyungu rusange.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ikibanza cya Umulisa giherereye mu kagari ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo kikaba gifite ubuso bwa metero kare 1,057 na UPI 1/02/10/01/203.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel yagiranye n'ikinyamakuru Mama Urwagasabo TV yavuze ko ikibanza Umulisa avuga kitamwanditseho.
Yagize ati 'Kiriya kibanza ntabwo cyanditse ku Umulisa, uwo cyanditseho ni we twavuganye kuko ni we wagurishije na Kamuhanda turabahamagara kugira ngo babashe gukora mutation'.
Asaba akomeza avuga ko mu byo basabye Umulisa nta na kimwe yakoze kugira ngo hakorwe ihererekanya ry'ubutaka.
Ati 'Iyo twimura tureba uwo ubutaka bwanditseho mu rwego rwemewe n'amategeko. Hari ikigaragaza ko umutungo w'umuntu awutunze mu buryo bwemewe n'amategeko'.
Umujyi wa Kigali uvuga ko warebye uwanditse ku butaka akaba ari we wandikira ko bugiye kumwimura ndetse yerekwa n'igenagaciro.
Munyaneza Charles yandikiye Umujyi wa Kigali awumenyesha ko umutungo uri mu kibanza gifite UPI 1/02/10/01/203, utakiri uwe binamenyeshwa Umulisa Odette.
Tariki 23 Gicurasi 2022, Umujyi wa Kigali wandikiye Munyaneza umumenyesha ko ari we ufite uburenganzira ku mutungo hashingiwe ku makuru atangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka.
Muri iyo baruwa, Munyaneza yasabwe gushyikiriza ibyangombwa Umujyi wa Kigali kugira ngo ahabwe ingurane ikwiye y'umutungo.
Ibaruwa yanditswe tariki 03 Kamena 2022 n'Umujyi wa Kigali yandikiwe Munyaneza, Umulisa akamenyeshwa, Umujyi wa Kigali warongeye umumenyesha ko mu gihe haba hatabaye ihererekanya bubasha rishingiye ku butaka, indishyi ikwiye izasubizwa mu isanduka ya Leta mu rwego rwo gukomeza umushinga w'inyungu rusange.
Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali indishyi ikwiye yagombaga guhabwa uwanditse ku byangombwa by'ubutaka ari na we nyir'umutungo mu mategeko, ingana na miliyoni 88,587,433.
Avuga ko batemeye gukora ihererekanya.
Ati 'Ntabwo itegeko rigena ko iyo habayeho agasigane yuko ibikorwa by'inyungu rusange bikomeza bikadindira, byo birakomeza hanyuma ibyo amategeko ateganya akaba ari byo byubahirizwa ariko umushinga w'inyungu rusange ugakomeza'.
IVOMO: IMVAHO NSHYA