Umukobwa w'imyaka 35 ukiri isugi yavuze ikintu ategereje kugira ngo abutakaze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sonali Chandra ni isugi y'imyaka 35 kandi arashaka kuguma muri ubwo buzima kugeza ashyingiwe. Uyu mukobwa yishimiye uko ahagaze kandi yanga kumva amagambo ya rubanda.

Sonali Chandra yabwiye inkuru ye umunyamakuru w'icyamamare Jane Ridley.

Ati: 'Abo dukorana bakunze kuvuga ku bintu byabo bitandukanye. Ntabwo njya nitabira ibiganiro byabo.

Mfite imyaka 35 kandi ndashaka kugumana ubusugi bwanjye nishimye. Nkeneye impeta ku rutoki mbere y'uko mbubura. Nababara cyane ndamutse naniwe guhagarara ku mahame yanjye kubera ijoro rimwe.

Ntabwo ari ukubera ko mfite ubwoba - nubwo nzi ko gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere bishobora kubabaza. Ariko ubushuti burimo inyungu n'ubudafite intego ntabwo ari ubwanjye. Ndashaka uwo tuzabana ubuziraherezo."

Uyu mukobwa yavuze ko yishimira kuba akiri isugi ndetse ngo ababyeyi be ntibigeze bavuga ku mibonano mpuzabitsina kugeza bakuze.

Uyu mukobwa yavuze ko yakundanye n'abasore 9 mu buzima bwe ariko bose iyo yababwiraga amahame ye ko azakora imibonano mpuzabitsina ari uko ashatse bose bahitaga bigendera.

Icyakora yavuze ko ari mu gahinda kuko amaze imyaka 3 nta mukunzi ndetse ngo biragoye kubona umugabo wubaha amahame ye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-35-ukiri-isugi-yavuze-ikintu-ategereje-kugira-ngo-abutakaze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)