Umunyamakuru Emmalito yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Emmalito ukorera Isibo Tv yambitse impeta umukunzi we Umwali Liliane usanzwe atuye muri Canada mu Mujyi wa Ottawa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri Taliki 2 Kanama 2022 kibera mu Gihugu cya Kenya aho aba bombi bahuriye.

Emmalito ubwo yaganiraga n'Inyarwanda yavuze ko umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itanu bari mu rukundo, ahamya ko yamubonyeho ibintu byinshi bimwemeza ko akwiye kumubera umufasha w'ubuzima bwe bwose.

Ati" Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, Dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long Distance Relationship'ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka".

Emmalito avuga ko avuga ko yafashe umwanzuro wo kwambika impeta umukunzi we mu gihe bari bafite ibiruhuko mu Gihugu cya Kenya.

Ati"Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye, urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane".

Emmalito yambikiye impeta umukunzi we mu Gihugu cya Kenya ahazwi nko mu gace ka Nyeri gakunda gusurwa na ba Mukerarugendo cyane.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-emmalito-yambitse-impeta-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)