Umunyezamu bivugwa ko Rayon Sports yifuza yayihaye ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'umurundi, Rukundo Onesme bivugwa ko yifuzwa na Rayon Sports yatangaje ko ayihaye karibu mu biganiro cyane ko ngo bataramuvugisha na rimwe.

Uyu munyezamu yateye utwatsi ibivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ahubwo ngo ntabwo iramwegera nkuko yabitangarije Ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru.

Uyu munyezamu yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ati 'nanjye mbyumva uko, ndindiriye ko bamvugisha. Nta muntu uramvugisha. Amasezerano yanjye nta kibazo na kimwe, banshatse bambona mu buryo bwroshye.'

Rayon Sports yifuzaga umunyezamu Jonathan Nahimana nawe w'Umurundi ariko yongereye amasezerano muri Namungo FC yo muri Tanzania ntibyayikundira.

Biravugwa ko yerekeje amaso kuri mugenzi we ukinira Le Messager Ngozi yasoje ku mwanya wa 7 mu mwaka w'imikino wa 2021-22 mu Burundi.

Rukundo Onesme usanzwe ari n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Burundi, bamuzanye yaba aje gufatanya na Hakizimana Adolphe ubu utarimo gukina kubera imvune, Hategekimana Bonheur na Twagirayezu Amani.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-bivugwa-ko-rayon-sports-yifuza-yayihaye-ubutumwa-bukomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)