Umuyobozi w'Ikigo yafunzwe ashinjwa gusambanya umunyeshuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri w'imyaka 48 afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri we w'imyaka 18 uherutse kurangiza ibizamini bya leta mu cyiciro rusange muri uyu mwaka.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzacyaha gitangaza ko ibyabaye byabaye mu ntangiriro z'uku kwezi mu Murenge wa Mutete wo mu Karere ka Gicumbi gusa ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ku ya 25 Kanama.

Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB yagize ati: "Ukekwa yafashe ku ngufu uwahohotewe nyuma yo kumusezeranya ko azamufasha gutsindira ku manota meza mu kizamini cya leta."

Murangira yatangaje ko ibi byabaye nyuma y'uko uwahohotewe arangije ibizamini.

Yavuze kandi ko ayo ari amayeri akunze gukoreshwa n'abasambanya ku gahato,basezeranya ibintu bidashoboka.

Murangira yibukije Abanyarwanda ko batazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gufata ku ngufu bitewe n'umwanya bafite ndetse anasaba buri wese gutanga amakuru ku gihe.

Yongeyeho ati: "Ntibikwiye ko abantu bakoresha ububasha bafite kugira ngo bakore ibyaha."

Hagati aho, ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB Byumba .

Iyo umuntu ahamwe n'icyaha cyo gusambanya ku gahato,ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga 1.000.000 ariko atarenze amafaranga 2.000.000.

IVOMO: THE NEW TIMES



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umuyobozi-w-ikigo-yafunzwe-ashinjwa-gusambanya-umunyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)