Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, ni bwo uyu muryango wahurije hamwe urubyiruko n'abakuze barenga 100, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko.
Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Christiane Rulinda, yavuze ko guhuza urubyiruko n'abasheshe akanguhe ari bumwe mu buryo bashyizeho, mu kunoza umubano w'urubyiruko n'abafata ibyemezo hagamijwe ubwumvikane n'ubufatanye hagati yabo.
Imibare igaragaza ko Afurika ari yo ifite icyuho kinini hagati y'ibisekuru mu myaka 40 ishize. Ni mu gihe 40% by'abatuye Afurika bari munsi y'imyaka 15, ndetse mu Rwanda, 71% bari munsi y'imyaka 30.
Rulinda yavuze ko ibiganiro n'uru rubyiruko n'abakuze, birufasha kumvwa n'abafata ibyemezo ku rwego rw'igihugu.
Yakomeje ati "Ndizera ko koroshya ibiganiro hagati y'ibyiciro byombi bizazamura imyifatire, aho ibibazo bigaragara nk'amahirwe, aho kwibanda ku ngaruka mbi zishobora kuvuka."
Ni mu gihe ngo muri iyi minsi hagaragara cyane ivangura n'imyumvire idahwitse mu bisekuru bitandukanye.
Ibyo ngo biba inzitizi ku ruhare bagira muri sosiyete, kandi ahanini bigaterwa no kutamenya ukuri ku bijyanye n'imibereho y'ibindi byiciro.
Yakomeje ati "Guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y'abantu batanganya imyaka bishobora gufasha mu kugabanya imyumvire idahwitse, kuzamura imyumvire itandukanya abantu mu byiciro hagendewe ku myaka n'ibibazo bahuriyeho."
Rulinda avuga ko kwimakaza ubu bufatanye birimo inyungu kuri sosiyete.
Yakomeje ati "Guteza imbere ubufatanye bw'ibisekuruza byaba igisubizo ku bibazo bimwe duhura na byo muri sosiyete, mu gukoresha neza ibyo twese dushobora gutanga hatagendewe ku myaka yacu, kandi bikagira inyungu mu bukungu n'imibereho myiza kuri bose."
Ibi biganiro ngo bituma habaho ubwumvane hagati y'ibyiciro byombi, abakuru bagakura amasomo ku bibazo urubyiruko ruhura nabyo, abato nabo bakigira ku ntambwe z'abababanjirije.
Rulinda yakomeje ati "Ni muri urwo rwego, amajwi y'urubyiruko, cyane cyane abakobwa bakiri bato, agomba kumvwa n'ibitekerezo byabo bikinjizwa mu bikorwa bya politiki."
Elie Mugabowishema washize Umuryango Nsindagiza Organization mu 2014, yavuze ko mu guhangana kw'ibisekuru, yasanze Isi yita cyane ku bakiri bato, ntihe umwanya abakuze kandi bose ariho bagana.
Yavuze ko buri cyiciro gikwiye kuba gitekereza ku kindi.
Ati "Abakiri bato bakeneye kwita ku bageze mu zabukuru, kugira ngo bafashe abageze mu za bukuru batanze imbaraga zabo, batanze ubushobozi bwabo, kugira ngo tube tugeze aho turi uyu munsi."
Yavuze ko binyuze mu mbaraga bashyize hamwe, bishimira ko hamaze gushyirwaho politiki y'igihugu y'abageze mu zabukuru, yemejwe muri Gicurasi 2021.
Mu ngingo enye ziyigize, ngo hateganyijwemo ubusabane bw'abakiri bato n'abageze mu za bukuru, kandi ngo ni ikintu gikomeye.
Yavuze ko bakomeje n'ubukangurambaga kugira ngo hasinywe amasezerano Nyafurika y'inyongera y'abageze mu zabukuru, ari na ko basaba Umuryango w'Abibumbye gushyiraho amasezerano mpuzamahanga y'abageze mu zabukuru.
Marthe Mukantwari wabaye umwarimu igihe kirekire, yavuze ko hakenewe ko ababyeyi bongera imishyikirano n'abana babo, ari nacyo gutuma bashobora kubabwira ibyo batekereza.
Ni ibintu muri iki gihe ngo bitacyoroha, kubera ko ubuzima busigaye bugoye, ari ukuzinduka abantu bajya gushakisha, ugasanga "umwana ahita aba umukozi wo mu rugo, nyina akajya gushaka imibereho."
Ibyo ngo bituma abana batagihuza umuco, ababyeyi bamwe ntibabatoze indangagaciro.
Icyakora ngo hari urubyiruko usanga rurangaye, rushukwa cyane n'ibyo rubona mu ikoranabuhanga, rimwe na rimwe rukabikoresha nabi.
Yashimye iki gitekerezo cyo gushyira hamwe abakuru n'abato ngo barusheho kuganira, "kugira ngo turebe ko hari icyo twakosora amazi atararenga inkombe."
Mu gihe hatabayeho ibiganiro bihagije, ngo usanga habaho kwigagaza haba ku ruhande rw'ababyeyi cyangwa rw'abana.
Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi, yasabye ko imiryango irushaho gufatanya mu kunga ubumwe, kandi abana ntibahezwe mu biganiro bijyanye nayo.
Yakanguriye ababyeyi guha abana umwanya uhagije ngo baganire kandi bakita ku kumenya ibyo abana bareba ku ikoranabuhanga, kuko ari bimwe mu bishobora kubayobya.