Vipers SC yo muri Uganda yabihije "Rayon Sports Day" umunsi iyi kipe yerekanyeho abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2022-23, ni nyuma yo kuyitsinda 1-0.
Aya makipe yombi yahuye mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha Rayon Sports kwizihiza "Umunsi w'Igikundiro" cyangwa "Rayon Sports Day" wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.
Ni umuhango wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ibirori byabanjirijwe no kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w'imikino 2022-23.
Hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda.
Umukino waje kurangira ari igitego 1 rukumbi cya Vipers SC cyabonetse ku munota wa 5 gistsinzwe na Byaruhanga Bobosi.
Ni umukino abakinnyi bashya ba Rayon Sports biyeretse abakunzi b'iyi kipe nka Ndekwe Felix, Mbirizi Eric, Boubacar Traoré, Paul Were, Ganijuru Elie, Felicien, Osalue Rafael babanje mu kibuga ni mu gihe abarimo Mucyo Didier na Tuyisenge Arsené binjiye basimbura.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vipers-sc-yabihije-ibirori-bya-rayon-sports