Ku mugoroba washize nahawe amakuru n'umukobwa witwa Kellia, uyu akaba ari n'umuhanzikazi uherutse gusohora indirimbo yitwa "Mon Bebe", asaba ko namuha numero ya Yvan Buravan.
Ibi yabikoze nyuma y'aho nari maze gushyira ubutumwa kuri sitati ya WhatsApp yanjye bwihanganisha Yvan Buravan, ntazuyaje mpita nyimuha bitewe n'uko muzi kandi musobanukiwe neza.
Nyuma yo kumuha numero, Kellia yahise ayihuza n'iyo yari afite asanga birahabanye cyane, maze ahita anyandikira ubutumwa bugira buti: ''Hari umuntu umaze iminsi anyandikira yigize Yvan Buravan".
Mu kumubaza niba numero zihuye yahise anyoherereza iyo afite nsanga zidahuye na gato ananyereka sitati ze za WhatsApp [z'uwo wigira Yvan Buravan] aho aba ari gushimira abantu bamuhaye amafaranga barimo nk'uwitwa Guillin bigaragara ko yari amaze kuyamwoherereza.
Kuri izo sitati ze hari ahagaragara sitati z'umunyamakuru wa RBA, Lucky Nzeyimana, wari wifurije gukira Yvan Buravan, maze uwo muntu uri kwiyitirira Buravan arazitwaza yerekana ko bari kumwe abikora mu rwego rwo kurya amafaranga ya bandi.
Ubwo Kelia yatangiraga kunyandikira
Nakomeje kugira ikibazo bigera n'aho musaba akampa ubutumwa uwo muntu yoherereje inshuti ze, maze anyoherereza amashusho abivuga arimo n'ifoto ya Yvan Buravan aryamye (Ifoto itaragaragara ahantu na hamwe)
Uwo mukobwa w'inshuti ya Kelia yamubereye ibamba ntiyamwoherereza amafaranga. Uyu wiyise Yvan Buravan yakomeje gusaba uwo mukobwa kumwoherereza amafaranga akagura imbuto, ariko undi akomeza kumubera ibamba bitewe n'uko atiyumvishaga uburyo umuhanzi nka Buravan asaba imbuto.
Uyu mukobwa yakomeje kubwira uwiyise Yvan Buravan ko yamuhamagara akareba niba koko ariwe ubundi akamwoherereza amafaranga ariko uyu wiyise Yvan Buravan yanga ko bavugana.
Afite amakuru menshi ndetse n'amafoto ya Buravan mashya arayafite
Nyuma yo guhabwa ayo makuru yose nanjye natangiye kwikeka ko numero ya Buravan naba mfite atariyo yaba yarahinduye maze abo nyatse bose bakampa iyo nsanganywe mpita nsanga koko uyu ni uwamwiyitiriye.
Nagerageje gushaka amazina ye nifashishije numero ze nsanga zibaruwe kuri Freddy Blaise Mugisha, ako kanya ni nabwo nahise mfata umwanzuro wo gutangaza iyi nkuru.
Ukwezi kugiye kwirenga umuhanzi Yvan Buravan afashwe n'uburwayi ataramenya neza ariko bwamurembeje ndetse bunakomeje kumujujubya kugeza ubwo mu minsi ishize yagiye kubwivuriza muri Kenya.
InyaRwanda iherutse gutangaza amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze iminsi avurirwa mu Bitaro bya Kaminuza by'i Kigali (CHUK), ariko abaganga babuze indwara. Kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, Buravan yahagurutse ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yerekeza muri Kenya.
Kuva Yvan Buravan yasohora indirimbo 'Big time' ntabwo yigeze agaragara ayimenyekanisha yaba mu bitangazamakuru n'ahandi.
Umukobwa yamubereye ibamba
Aha yifashishije ubutumwa bwa Lucky Nzeyimana amusabisha amafaranga
Yashimiraga uyu nyuma yo kumuha amafaranga