Wiz Khalifa yahishuye icyamufashije kongera ibiro ubu akaba yabasha kwirwanaho mu igihe yaterwa(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wiz Khalifa ubwo yaganiraga na Bleacher Report, yavuze ko gukora Siporo byamufashije kwiyongeraho ibilo bigera kuri 14 kuko ubu asigaye apima ibilo hafi 82.

Ati 'Nari ndambiwe kubona umubiri wanjye ku buryo natekereje ko ngomba kwihata imyitozo myinshi n' imikino njyarugamba .'

Yongeyeho ko mu gihe amaze akora imyitozo ubu nta wakibeshya ngo ahangane na we.

Ati 'Ntibyoroshye kunkubita ukundi.'

Wiz Khalifa yavuze ko yabanje kwiga imirwanire ya jiu-jitsu (Umukino wo guturana hasi) mu gihe cy'amezi agera kuri abiri.

Uyu muhanzi yongeraho ko kubera igihe amara muri siporo, byatumye yongera ibiryo yaryaga ku munsi.

Ati: "Ubu nsigaye nsonza buri kanya. Hafi inshuro eshanu ku munsi."

Wiz Khalifa kandi avuga kuba yarakoze imyitozo ndetse akaba yabasha kwirwanirira atari yo gahunda afite yo kuba yarwana.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wiz-khalifa-yahishuye-icyamufashije-kongera-ibiro-ubu-akaba-yabasha-kwirwanaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)