Yakomoje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi: Ubutumwa bw'Intumwa ya Papa mu Rwanda kuri Asomusiyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 15 Kanama 2022 ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakoranywe ubugome n'ubukana ihitana abarenga miliyoni. Ifite umwihariko mubi kuko abaturage bashowe mu bwicanyi bica abaturanyi babo, inshuti n'abavandimwe.

Mu ijambo rye, Musenyeri Arnaldo, yabanje gushimira ubutumire yahawe bwo kujya i Kibeho kwifatanya n'abandi kwizihiza Asomusiyo.

Yagize ati 'Uyu munsi kandi turizihiza isabukuru y'imyaka 40 ya rya bonekerwa ryabereye hano i Kibeho mu 1982 kuri Asomusiyo ubwo hatangazwaga ubutumwa buteye ubwoba.'

'Iyo ubutumwa bwa Bikira Mariya buza kwakirwa abantu bakabwumva bakisubiraho ibyabaye mu 1994 [Jenoside yakorewe Abatutsi] ntibyashoboraga kuba kuko ayo mabonekerwa ari byo yahanuraga.'

Yavuze ko impamvu Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho akaburira abantu bose ibintu biteye ubwoba kandi bibabaje ari uko ari muzima mu buzima bwa Kirisitu no muri Kirlziya kuko ari umubyeyi w'Imana n'uw'abantu bose.

Ati 'Papa Fancisco atwibutsa ko Bikira Mariya afite umwanya w'umwihariko. Ni umubyeyi w'abantu bose atitaye ku bwoko cyangwa ku gihugu runaka.'

Yavuze ko bityo abantu bakwiye kunga ubumwe nk'abavandimwe birinda amacakubiri.

Ntimukwiye gutahira ibirori gusa!

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, ni we wayoboye igitambo cya Misa yo kwizihiza Asomusiyo i Kibeho. Yasabye abakirisitu kugira impinduka nziza mu mibereho yabo ya buri munsi baharanira kubana neza no kudatahira ibirori bibera i Kibeho gusa.

Ati 'Ntabwo bakwiye gutaha amara masa ngo batahe uko baje ahubwo hari ikintu batahana. Bafite amahoro n'umutekano kandi buzuye imigisha Bikira Mariya yabahaye ariko cyane cyane batohagiye kuko turabuhira.'

Yavuze ko Bikira Mariya bamusabye gukomeza guha amahoro u Rwanda n'Isi muri rusange.

Ati 'Twamusabye ko yadukomereza amahoro kuko yatuburiye ku munsi nk'uyu nguyu kuri 15 z'ukwa Munani mu 1982 ubwo yaje arira afite agahinda yababaye avuga ko abantu batakira ubutumwa, ko abantu badahinduka ko abantu bashyamiranye. Twamusabye rero ko atagaruka arira ko yagaruka aseka yishimye, yishimira ko twahindutse twakiriye ubutumwa bwe kandi turi kugenda twigizayo ingeso mbi zose twimika indangagaciro za gikirisitu za kinyarwanda.'

Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu munsi bavuze ko bishimiye ko bongeye guhura nyuma y'imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 kibabuza kuwizihiza neza.

Bavuze ko batahanye ibisubizo by'ibibazo bitandukanye baje bafite.

Uwamariya Marie Golette ati 'Nazanye ibyifuzo byanjye kandi ntashye nyuzwe nkurikije ukuntu mfite ubwuzu. Hari umwana wanjye uri muri Amerika ushaka kuzaza gukorera ubukwe mu Rwanda, yabimbwiye ngo mbimusabire umubyeyi Bikira Mariya azamuzane akorere ubukwe inaha.'

Bishimiye ko baje i Kibeho bagenda neza mu muhanda wa kaburimbo uherutse kubakwa.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku wa 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy'Isezerano rya kera n'Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya.

Kuri iyi nshuro abitabiriye kwizihiza Asomusiyo i Kibeho babarirwa hagati y'ibihumbi 40 na 50. Baturutse mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Afrika y'Epfo, Tanzanie, u Bubiligi, Pologne, Kenya, Congo Kinshasa, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakomoje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-ubutumwa-bw-intumwa-ya-papa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)