Ibi bitangajwe nyuma y'uko tariki 22 Kanama 2022, urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Baharakubuye Jean w'Imyaka 52 wo mu karere ka Rubavu, akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Busanganya.
Uyu Baharakubuye yatawe muri yombi nyuma y'uko umugore we wari usanzwe ari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, aherutse gufungwa akekwaho kohereza umutetsi guhagararira akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Baharakubuye yafashwe kubera iperereza ryakozwe kuva muri 2021.
Ati 'Muri 2021 nibwo umubiri wa Sebunyoni Jean wabonetse ushyingurwa mu cyubahiro, iperereza rirakomeza hanyuma haza gufatwa Baharakubuye Jean. Kuri akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'
Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide, avuga ko Baharakubuye Janvier yabashije kwihisha akoresheje uburiganya no kubana n'abayobozi nk'umuntu ufite amafaranga.
Ati 'Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko na we akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko hari uburyo yitwaragamo ku bayobozi kugira ngo azinzike ibyo yakoze ngira ngo harimo no kuba ari umuntu ukomeye kandi ufite n'amafaranga nibyo byatumaga adafatwa ngo afungwe.'
'Iperereza ryaje kugaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi kuri bariyeri yari mu murenge wa Busasamana aho yagize uruhare mu rupfu rw'umusaza wayiguyeho warimo ahunga ajya muri Congo.'
Nkuranga yavuze ko niba hari n'abandi bacyihishahisha bakwiriye kwishyikiriza ubutabera, kuko isaha n'isaha bazafatwa.
Ati 'Simpamya ko n'iyo umuntu yaba afite amafaranga yagura abantu bose, biratinda ariko ukuri kugeraho kukagera ahagaragara kuko n'uriya nyuma y'imyaka 28 yafashwe.'
Mu karere ka Rubavu n'ahandi mu gihugu haracyari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegenbya bakoresheje amayeri menshi yo kwiyoberanya cyangwa bagakoresha ubushobozi bafite kugira ngo ababizi babahishire.
- Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide avuga ko mu karere ka Rubavu hari abagikoresha uburiganya bakihisha ariko ko bazafatwa