Hari imishinga igaragara muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta y'umwaka wa 2020/2021, igaragaza ko urwego rw'igihugu rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda rukora amakosa mu gucunga ingengo y'imari yagenewe kubaka imishinga imwe n'imwe,iyo bagarukaho n'umushinga wo kubaka Akagera Game Lodge yagombaga gutwara amafaranga miliyoni 800 ariko birangira utwaye miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda.
Abadepite ariko kandi banagaragaza ko nta nyigo ikorerwa zimwe mu nyubako nk'iyi Akagera Game Lodge yubatswe igamije guteza imbere ubukerarugendo.
Rugemanshuro Regis Umuyobozi mukuru wa RSSB avuga ko impamvu yo kongera amafaranga yari yateganyijwe kubaka uyu mushinga yiyongereye kubera ibyayigendagaho kandi ko ubu imyubakire yayo ikurikiranwa.
Yagize ati'' mu cyerekezo cy'igihugu byabaye ngobwa ko umushinga wongera gusubirwamo ukigwa byaranakozwe na raporo zirahari ugahabwa bije nshyashya, dufite impapuro zerekana uko buri faranga ryose risohotse rijya gukoreshwa mu Akagera rikoreshwa''
Imishinga igaragazwa n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta harimo iyatangiye muri 2014 indi itangira muri 2016 nyuma iza kudindira ,usibye uw'Akagera Game Lodge uvugwaho kudindira harimo n'inyubako zubatse i Batsinda mu mujyi wa Kigali nazo zadindiye mu myubakire kandi RSSB ariyo ibifite mu nshingano.
Muri iyi raporo kandi mu bigo 33 RSSB yashoyemo imari ibigo bitanu byonyine nibyo igaragariza inyungu yabyo ,abadepite bakavuga ko batewe impungenge n'uko imicungire y'iyi mishinga ikomeza kudindira kandi RSSB itagaragaza ingengo y'imari iyigendaho.