AMAFOTO:Abayobozi bakuru bavanze imiziki bishimirwa na benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo benshi bafataga nk'inzozi byarangiye mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2022 biba impamo ubwo kuri Chillax Lounge i Nyarutarama, abayobozi batandukanye bagaragaje impano zabo mu kuvanga imiziki.

Aba-Djs bari bateguwe barimo Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi wari DJ BK, Clare Akamanzi wa RDB yari Dj VisitRwanda, Umunyemari Sina Gerard ari Dj Akabanga, Kampeta Sayinzoga wa BRD yagizwe Dj Kampz, Arthur Asiimwe uyobora RBA yiswe Dj Hafiyawe na Julienne Oyler wa Inkomoko wiswe Dj Jupac.

Ibi birori byari bitandukanye cyane n'ibindi ushobora kuba waritabiriye birimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru kuko akenshi wasangaga bicaye mu myanya y'icyubahiro bari gususurutswa.

Binyuze mu gikorwa cyiswe 'Battle of the Djs' bagiye bashyirwa mu matsinda y'abantu babiri, bagacurangira abatabiriye ibirori ukunzwe cyane akaba atsinze undi.

Itsinda rya mbere ryari rigizwe na Dj BK na Dj Akabanga, irya kabiri ryari irya Dj Hafiyawe na Dj Jupac naho iryagiyeho nyuma ni irya Dj VisitRwanda na Dj Kampz.

â€" Dj BK yemeje abantu muri 'Buga Dance'

Irushanwa ryo guhanganisha aba-djs ''Battle of the Djs'', ryatangiye hacuranga Dj BK, Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali. Yinjije neza mu mwuka wo kubyina abari bategerezanyije amatsiko iki gikorwa.

Yatangiye acuranga 'In Da Club ya 50 Cent', abantu bose amaboko bayashyira mu bicu akabyiniro aba aragafunguye. Yakomereje ku zindi ndirimbo zo mu bihe byo hambere nka 'No Diggity' ya Blackstreet, Dr. Dre na Queen Pen.

Bidatinze yahise ashyiramo izigezweho nka 'Particula' ya Major Lazer yafatanyije na Dj Maphorisa, Nasty C, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.

Dj BK yiyeretse abafana be bya nyabo ubwo hajyagamo 'Buga' ya Kizz Daniel na Tekno, mugani w'abubu yahatwitse. Iyi ndirimbo iri mu zikunzwe yabyinwe na bose ndetse Karusisi aratungurana abyina 'Buga Dance' babyina bamanuka bazamuka, abari aho hose bati 'aratwemeje'.

â€" Dj Akabanga, kwamamaza ntiyari kubitangwa

Umunyemari Sina Gerard ubwo yageraga ku rubyiniro mu minota icumi bahaga buri muntu yabanje indirimbo itaka urusenda rwe Akabanga, abantu bose batera induru hejuru.

Yakomeje mu ndirimbo zabyinwe mu myaka yo hambere abatari urubyiruko bari bitabiriye ibi birori abashyira mu birere mu ndirimbo nka 'Vuli Ndlela' ya Brenda Fassie, 'Tinda Tine' ya Mariam n'izindi.

Uko byagaragaye Dj Akabanga yari yateguye kuko kubanzamo Akabanga byatumye abafana bakomeza kwishima kugeza iminota ye irangiye.

â€" Dj Jupac yari yateguye bigeze mu kuririmba arigaragaza

Mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa 2 Nzeri 2022, hasohotse amashusho ya Julienne Oyler uyobora Inkomoko ari kubyina 'Umuriro Watse' ya King James mu Kinigi, bigaragara ko imyiteguro yayitangiye kare.

Dj Jupac ubwo umwanya we wageraga yagaragaje itandukaniro asusurutsa abantu biratinda. Nta muntu ushobora guhakana ko yari yateguye kuko yazanye n'imyenda itandukanye yo kujyana 'stage'.

Ubwo yari mu birori bisanzwe yari yambaye umupira wa Inkomoko ariko ahamagawe mu kurushanwa yabanje kuririmba ajya hasi mu bafana yambaye umupira uriho ifoto ya 2Pac, anaririmba indirimbo y'uyu muhanzi yise 'Changes'.

Yaririmbye karahava abonye ko abari inyuma batari kumureba neza afata intebe ahagaraho ngo bose baririmbane bamureba ahirengeye.

Yakomeje ajya kuvanga imiziki ari nako abyina, aha naho yahise ahindura imyenda yambara umupira wo muri House of Tayo.

Mu kuvanga imiziki yuriye hejuru kugira ngo buri wese amubone ashyiramo indirimbo zitandukanye nka 'Lambadina' ya Teddy Afro.

â€" Inana yazamuriye Dj Hafiyawe amanota

Uwabonye uko Dj Hafiyawe yavanze akajya acishamo akanyuka umuziki ntawe ushobora guhakana ko ibi ari ibintu asanzwe yiyumvamo kandi akunda kuko yagaragaje ubuhanga.

Imbyino zigezweho ni zo zamuranze mu kuvanga imiziki wumvaga ko yayitondeye ubwo yayihitagamo, yabanje kwibanda ku imaze iminsi yiganjemo iri mu jyana ya 'Reggae'.

Byafashe indi ntera ubwo yashyiragamo Inana ya Chriss Easy, iyi ni imwe mu ndirimbo zidashobora kubura mu birori mu Rwanda, aha niho yahise yigarurira abitabiriye ibi birori.

â€" Dj VisitRwanda in the house

Clare Akamanzi wari Dj VisitRwanda na we yari yateguye cyane kuko byagaragaye ubwo yageraga ahagombaga kubera ibirori yambaye ishati yanditseho 'Dj VisitRwanda'.

Yongeye gutungurana ubwo yageraga ku rubyiniro ati 'Dj VisitRwanda in the house' imvugo isanzwe ikoreshwa n'abavanga imiziki babigize umwuga, abafana bose bahise bazamura amaboko mu kumwakira.

Uyu ni umwe mu ba-Djs bacuranze cyane indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda, nka 'Katerina' ya Bruce Melody, 'Tuza' ya Mike Kayihura. Yanabyinishije abari aho mu ndirimbo zigezweho nka 'Buga' ya Kizz Daniel na Tekno, 'Dior' ya Ruger n'izindi.

â€" Dj Kampz yazanye 'Vibes'

Kwemera ko aba bayobozi bumva umuziki byari byarangiye gusa Dj Kampz [Kampeta Sayinzoga uyobora BRD], yazanye imbaraga zitandukanye n'abandi.

Dj Kampz ku rubyiniro yahajyanye imbaraga haba mu kubyina no gucuranga indirimbo z'abanyabirori ba nyabo. Ibi ni byo abasanzwe bazi iby'ibirori bita kugira 'Vibes' cyangwa se imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro.

Uyu abamuteye ijisho kuva kare babibonaga ko yateguye kuko yari yambaye neza yashyizeho n'ingofero.

Yacuranze indirimbo zitandukanye z'abanyabirori birangira avuye aho bacurangiraga afata indangururamajwi ajya hejuru aho buri wese amureba atangira kubashyushya ari na ko abyina ubona ko asanzwe abizi atari ibyo yize ako kanya.

Mu ndirimbo yabyinanye n'abafana be harimo 'Who's That Girl' ya Eve na 'Pon de Replay' ya Rihanna n'izindi.

Yafashe imitima y'abantu bugwate ubwo ashyiragamo 'Twaje' ya Yvan Buravan, uheruka kwitaba Imana abyina amaraba ndetse avuga ko bakwiye kumwibuka. Yasoreje ku ndirimbo 'Garagaza', na yo y'uyu muhanzi.


Aba ba-Djs buri wese yahawe iminota icumi ashimisha abari bitabiriye ibi birori gusa bagiye bunganirwa n'abavanga imiziki babigizwe umwuga nka Dj Bissoso.

Inkomoko yavuze ko yateguye iki gikorwa cy'aba-Djs mu kwizihiza imyaka 10 y'ibyiza yagezeho, cyane ifatanyije n'aba bayobozi b'ibigo bitandukanye batasibye kuyiba hafi mu gihe imaze ikorera ku butaka bw'u Rwanda.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-abayobozi-bakuru-bavanze-imiziki-bishimirwa-na-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)