Amavubi yatsindiwe kuri Stade nshya, asezerwa atageze muri CHAN 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Ethiopia cyafashije Ethiopia kubona itike ya CHAN 2023 isezereye Amavubi yakiniraga muri stade nshya.

Uyu munsi nibwo Amavubi yakiriye Ethiopia mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023, ni nyuma y'uko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije muri Tanzania 0-0.

Ni umukino Amavubi yakiriye kuri Stade Huye, akaba ari na wo mukino wa mbere yari agiye gukiniraho nyuma y'uko ivuguruwe ikemererwa na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rubizi neza ko rusabwa gutsinda uko byagenda kose kugira ngo rwizere kuba rwabona itike ya CHAN.

Igice cya mbere cy'umukino cyaranzwe no gukora amakosa menshi arimo no guhuzagurika cyane cyane mu kibuga hagati ku ruhande rw'u Rwanda aho wabonaga Seif utarakinnye umukino ubanza na Blaise Nishimwe wagiyemo asimbura batarimo guhuza neza na Mugisha Bonheur na we wasaga n'utari mu mukino.

Aya makossa yatumye mu gice cya mbere abasore b'u Rwanda babiri babona amakarita y'umuhondo yahawe Mugisha Bonheur na Serumogo Ally wayihawe ku munota wa 20 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Ethiopia inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

Iri kosa niryo ryaje kuvamo igitego cya Ethiopia kuri kufura yatewe neza na Dawa Hutessa Dukele.

Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko n'ubundi akomeza kurushwa na Ethiopia, nta mahirwe yigeze abona uretse nk'ishoti ryo ku munota wa 45 Haruna Niyonzima yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira ukanyura hejuru y'izamu gato. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Umutoza Carlos Alos Ferrer yatangiye igice cya kabiri akora impinduka akuramo Mugisha Bonheur hinjiramo Muhozi Fred.

Amavubi yatangiye gusatira cyane, ashyira igitutu kuri Ethiopia ndetse agenda arema amahirwe nubwo kuyabyaza umusaruro byabanje kugorana.

Ku munota wa 60 Amavubi yakoze impinduka 2 havamo Niyonzima Olivier Seif na Tuyisenge Arsene hinjiramo Iradukunda Jean Bertrand na Nshuti Dominique Savio.

Amavubi yakomeje gushaka igitego ariko biragorana kugeza ku munota wa 72 ubwo Fiacre yarokoraga Amavubi akuye umupira ku kirenge rutahizamu wa Ethiopia.

Carlos yakoze impinduka za nyuma ku munota 74 Nishimwe Blaise na Serumogo Ali bahaye umwanya Nsabimama Eric Zidane na Nkubana Marc.

Abasore b'ikipe y'igihugu bageregeje uburyo bushoboka bwose ariko uko iminota yashiraga ni nako amahirwe y'u Rwanda muri CHAN 2023 yagendaga ayoyoka. Umukino waje kurangira ari 1-0 maze u Rwanda rusezererwa rutabonye iyi tike.

Amavubi yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsindiwe-kuri-stade-nshya-asezerwa-atageze-muri-chan-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)