Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yavuze uko amerewe nyuma yo kwibasirwa n'abajura bamuteye iwe mu rugo mu mpera z'icyumweru.
Umukinnyi wa Barcelona yakubiswe icyuma ku kananwa ubwo yageragezaga kurinda umugore we n'abana be babiri aba bajura bari bamuteye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Aubameyang yavuze ko "batagifite umutekano mu nzu yabo".
Aubameyang yanditse kuri Instagram ati: "Muraho basore, mwakoze cyane ku butumwa bwose mwaduhaye.
"Ku cyumweru nijoro,ibigwari bimwe by'ibinyarugomo byinjiye mu rugo rwacu maze bitera ubwoba umuryango wanjye n'abana banjye, kugira ngo byibe ibintu bimwe.
Byankomerekeje ku kananwa ariko nzakira mu gihe gito kandi ndashimira Imana ko nta wundi wagize ikibazo ku mubiri.
"Kumva ko tutagifite umutekano mu rugo rwacu biragoye kubyumva no kubisobanura, ariko nk'umuryango, tuzabitsinda kandi turusheho gukomera kuruta mbere hose.
"Ndabashimira ku nkunga yose, mu by'ukuri bivuze byinshi kuri twe."
Abajura bane banyuze mu busitani bw'inyuma mu rugo rwa Aubameyang binjira mu nzu baramukubita arakomereka ndetse batera ubwoba n'umuryango we.
Uyu munsi uyu rutahizamu araba umukinnyi mushya wa Chelsea nta gihindutse kuko iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na FC Barcelona akinira.