Kuwa 19 Nzeri 2022, Miss Iwacu Gretta, Miss Kankindi Vanessa na Miss Umugwaneza Denyse basuye Akarere ka Karongi, berekwa ibyiza bigize Inzu Ndangamurage y'Ibidukikije iherereye mu Murenge wa Bwishyura, banafatanya n'abahatuye gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara mu kiyaga cya Kivu.
Mu masaha ya mbere ya Saa Sita, aba abakobwa bazengurutse ibice bigize Inzu Ndangamurage y'Ibidukikije, basobanurirwa byinshi ku mutungo kamere w'u Rwanda, Imiti Gakondo, Ingufu (Energy), uburyo bwo kwirinda ingaruka zo kwangirika kw'ikirere n'ibindi byinshi bigaragara muri iyi ngoro.
Nyuma yo gusura ingoro y'ibidukikije, ba Nyampinga berekeje ku kirwa cya Mbabara gifite ubuso bwa Hegitari 31, bahatera ibiti biyinga 300 bafatanyije n'ubuyobozi bw'umurenge, ubuyobozi bw'Ingoro y'Ibidukikije ndetse n'abaturage.
Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye utegura amarushanwa ya Nyampinga w'Ibidukikije, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kirere 'Climate Week NYC' aho mu Rwanda iyi gahunda yiswe 'Mother Earth Needs us' bishatse kuvuga ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza.
Yasobanuye ko kujya gutangiriza 'Climate week NYC' i Karongi byari amahitamo ya mbere, kuko hari Ingoro Ndangamurage yihariye y'Ibidukikije.
Yagize ati "i Karongi hari Inzu Ndangamurage y'Ibidukikije yihariye, niyo yonyine iri muri Africa. Kuba dufite iyi ngoro ndangamurage ni amahirwe tutagomba gupfusha ubusa. Twaje kuyisura kugira ngo tumenye byinshi kandi twabihuje n'ibikorwa (by'icyumweru cy'ikirere)."
Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye wateguye iki gikorwa afatanyije n'ubuyobozi bw'Ingoro y'Ibidukikije iri i Karongi
Nyampinga Umugwaneza Denyse yavuze ko yanejejwe n'uruzinduko kuko ibikorwa byarwo bihuye n'umushinga we, ati "Uyu munsi nishimiye cyane kuba naje gutera igiti kuko n'ubundi umushinga wanjye wari uwo gutera ibiti, ni nk'aho ndi gukora ibyo nakabaye narakoze."
Nyampinga Iwacu Gretta yagize ati "Igikorwa cy'uyu munsi cyanshimishije kuko cyujuje zimwe mu nshingano ku bahatanye mu marushanwa ya Nyampinga w'Ibidukikije, twese byari mu nshingano zacu kuko imishinga yacu yari ijyanye no kubungabunga ibidukikije. Byanshimishije kuba twaje gutera ibiti kuko ni iby'agaciro kandi bifitiye Sosiyete akamaro muri rusange."
Miss Gretta
Miss Kankindi Vanessa we yagize ati "Muri iyi nzu ndangamurage twahigiye Ibintu byinshi kandi dutera ibiti, mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije. Aha twahungukiye byinshi tutari tuzi kandi twabyishimiye cyane."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko bishimiye urugendo rwa ba Nyampinga baje kwifatanya kurengera ibidukikije, anashimangira ko ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha Akarere ka Karongi gatatse ibyiza.
Yagize ati "Ni igikorwa twakiriye neza kandi cyadushimishije, kubona ba Nyampinga bafashe amasaha arenga ane bakaza mu karere ka Karongi by'umwihariko mu Murenge wacu wa Bwishyura, ni igikorwa cyadushimishije, n'ikibigaragaza mwabonye ko twafatanyije n'abaturage.'
"Ni igikorwa kinejeje kuko biragura, uretse no gutera igiti mu rwego rwo kumenyekanisha ibidukikije hari no kumenyekanisha Akarere kacu muri rusange."
Bwana Ayabagabo, ES w'umurenge wa Bwishyura
Umuyobozi w'Ingoro Ndangamurage y'Ibidukikije, Dushimimana Frank yashimiye ubufatanye bwabaye hagati y'urwego rutegura amarushanwa ya Nyampinga w'Ibidukikije n'Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije kuko gusura iyi ngoro no gutera ibiti ari igikorwa cyiza, cyashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw'impande zombi.
Frank yashimangiye ko Iyi ngoro ari ingirikamaro ku bantu bose, ati "Dushishikariza abantu bose gusura iyi ngoro kuko ni ahantu heza ho kwiga ukanumvira uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije. Ni ingoro y'abanyarwanda bose muri rusange."
Ingoro y'Ibidukikije iherereye mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu ni iy'umwihariko w'u Rwanda kuko muri Africa nta handi ibarizwa. Ni imwe muri Esheshatu zibarizwa mu Rwanda, aho ibitse byinshi ku busobanuro bw'amateka y'isi, ibidukikije muri rusange ndetse no ku mutungo kamere w'u Rwanda.
Akarere ka Karongi ni kamwe mu dukora ku kiyaga cya Kivu ndetse tukagira ibyanya by'ubukerarugendo byinshi ku buryo habera abahagenda by'umwihariko abaharuhukira. Aka karere kandi kabarizwamo Hoteli 14 zo ku rwego rwo hejuru zakira abashyitsi, baba abava mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no mu mahanga.
Dushimimana Frank, umuyobozi w'Ingoro y'Ibidukikije
Mu mazi berekeza ku kirwa
Miss Vanessa atera igiti
Miss Umugwaneza Denyse
Executif w'umurenge wa Bwishyura atera igitiÂ
Bafite bimwe mu biti bagiye gutera
Bamwe mu baturage bifatanyije na ba Nyampinga gutera ibiti ku kirwa cya MbabaraÂ
Bifatanyije na ba Nyampinga kurengera ibidukikije