Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w'urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ndimbati ibyaha byo gusambanya umwana no Gusindisha umwana.
Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, akorwaho iperereza n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, mbere yo gushyikiriza Ubushinjacyaha Dosiye ye.
Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwabanje gukatira Ndimbati gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, nyuma aburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwanzuye ko arekurwa.
Ubwo icyemezo cy'urukiko cyasomwaga hakemezwa ko Ndimbati afungurwa, abakunzi be, abo mu muryango we ndetse na bamwe mu bo bahurira muri Sinema n'imyidagaduro muri rusange basazwe n'ibyishimo ndetse bamwe mu bo byarenze bagaragaza amarira.
Ibyishimo byagaragazwaga mu buryo butandukanye
Nk'uko byari byategetswe n'urukiko, Uwihoreye Jean Bosco 'Ndimbati' yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahashyira i Saa Moya n'igice z'umugoroba (19:30').
Ndimbati utigeze ugaragara mu isomwa ry'urubanza, yageze mu mujyi wa Kigali Ahagana i Saa Mbiri yakirirwa n'abakunzi be benshi bari bamushagaye.
Ababyeyi bashimiye Imana muri ubwo buryo
Djihad umenyerewe mu biganiro byo kuri YouTube yari yakurikiye ibya Ndimbati kuva ku munsi wa mbere
Amza USA cyane na Ndimbati yari ahari
Umufasha wa Ndimbati byamurenze
Me Bayisabe Irene wunganiye Ndimbati mu mategeko na we yakubitaga igitwenge
Byari ibyishimo bikomeye kumva ko Ndimbati afungurwa
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO NDIMBATI YAVAGA I MAGERAGERE
AMAFOTO: NGABO Serge