Itsinda rya Sout Sol ryari mu Rwanda Mu ntangiriro z'uku kwezi mu birori byo Kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 18.
Aba basore bagaragaje ko banyuzwe n'uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse n'ibihe byiza bahagiriye.
Mu bihe bitandukanye bagiriye mu Rwanda harimo no gukorana Siporo rusange na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeanette Kagame.
Ni Siporo izwi nka 'Car Free Day' isanzwe iba kabiri mu kwezi imaze kumenyerwa hano mu Rwanda haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce dutandukanye tw'Intara z'Igihugu.
Itsinda rya Sout Sol ryagaragaje ko ryishimiye cyane iyi Siporo rusange ndetse babigaragaza nk'icyifuzo ko yageragezwa iwabo muri Kenya.
Mu ibaruwa ndende Baraza wo muri iri tsinda yagarutse ku rugendo ruryoshye bagiriye mu Rwanda harimo no gukora Siporo.
Baraza ati 'Kabiri mu kwezi, iyo perezida ahari akorana siporo n'abaturage mu mihanda ya Kigali. Ni umunsi wiswe 'Car Free Day' nta n'umwe utwara imodoka muri iyo mihanda kuva saa moya kugeza saa yine z'igitondo'.
Haba kandi hari abaganga bo gusuzuma abaturage indwara zitandukanye. Mu mboni za Baraza, iyo ni yo 'Afurika dushaka twese yita ku baturage bayo'.
Baraza avuga ko bitabiriye ubutumire bwo gukorana siporo n'Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame. Yibuka ijambo Perezida Kagame yavuze akibakubita amaso, aho yagize ati "Mwaramutse Sauti Sol, murishimye?".
Baraza avuga ko nta kindi yibuka yasubije kitari ukumushimira ku bwo kubatumira. Mu nyandiko ye, yavuze ko Perezida akunda gukora urugendo n'amaguru, iyi ikaba ari siporo ikora ku ngingo zose kuva ku mutwe kugeza ku mano.
Yavuze ko yakunze ukuntu abarinda Perezida Kagame bose barimo abasore n'inkumi bakiri bato, babangutse kandi bafite ubuzima bwiza.
Abigereranya n'iwabo muri Kenya, akavuga ko ho umuntu uhabwa izo nshingano aba ari mu myaka 40, bikaba byerekana uko Kenya yita ku rubyiruko rwayo; kudaha amahirwe abakiri bato, kudashora imari mu rubyiruko n'abagore nk'uko u Rwanda rubikora. (atanga urugero rw'uko Umuyobozi wa RDB afite imyaka 31).
Baraza avuga ko atiyumvishaga uko Perezida w'imyaka 64 agiye kugendana na we w'umusore muri siporo.
Ati "Naribeshyaga kuko abarinzi bakiri bato, bafite ubuzima bwiza bambwiraga kwihuta".
Mu nzira aho banyuraga hari aho bageze bumva indirimbo ya Sauti Sol, yaba Perezida na Madamu we barahindukira babereka ko indirimbo yabo irimo gukinwa. Nk'abahanzi, nta kwakirwa neza kurenze uko.
Ikindi Baraza yabonye ni uburyo ubwo bari bageze ku kilometero cya gatanu hari abashoramari b'abanyamahanga begereye Perezida bakamuganiriza.
Muri iyo siporo, abaturage batari mu itsinda rimwe na Perezida bari ku kindi gice cy'umuhanda, bamubona bakamusuhuza na we akabikiriza.
Sauti Sol yatunguwe n'uburyo Perezida yabonye umuryango wakoraga siporo agahagarara agafata ifoto na wo 'selfie', akabatera akanyabugabo.
Baraza ati 'Imiyoborere ntabwo ari ukubaka ibikorwaremezo by'agatangaza muri buri ngengo y'imari ahubwo ni ugukangurira abantu gahunda runaka no kubabera urugero'.
Baraza ntazibagirwa ijambo Perezida Kagame yamubwiye ubwo bari bagiye gusoza siporo ati 'Twese turabizi ko niba ushaka kwihuta genda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure jyana n'abandi'.
Baraza kandi avuga ko yatunguwe cyane n'uburyo bakiriwe mu Rwanda avuga kuri bo bumvaga bagomba kwakirirwa ahantu h'icyubahiro ariko byarengeje cyane uko babitekereza bitewe nuko mu Rwanda bakiriwe ahantu heza cyane kandi hahenze kuri we aribwo yari araye ahantu hahenze cyane.
Ati 'Icyo navuga kuri Lodge; twari twiteze kwakirwa byiyubashye kuko Sauti Sol iriyubashye ariko ntabwo twari twiteze kwakirwa ku rwego rwa Singita. Hari ibice bibiri by'iyi Lodge, aho twararaga ni mu gice cyihariye cy'ibihumbi 25 by'amadolari ku ijoro rimwe. Byari ubwa mbere ndaye ahantu hahenze gutya. Ni ahantu hari byose ndetse n'umutetsi wihariye'.
Baraza avuga ko ijambo Perezida Kagame yamubwiye ari isomo ryo kumva ko abo bakorana ari ingenzi kandi bazafatanya kugera kure kurenza kuba yagenda wenyine.