Leta ya Benin yatangiye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y'ibikoresho n'ubunararibonye mu guhangana n'ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y'Igihugu.
Umuvugizi wa Perezidasi ya Benin Wilfried Houngbédji, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP), ashimangira ko Ingabo za Benin zoherejwe muri ako Karere k'Amajyaruguru mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba yigaruriye ibice bitandukanye by'ibihugu by'abaturanyi ari byo Nigeria ndetse na Burkina Faso.
Bivugwa ko ibyo mitwe y'iterabwoba igaba ibitero ku basivili, ikabasahura, igatwika ibyabo ndetse ikanarenzaho kugaba ibitero ku nzego z'umutekano. Ubufatanye bw'u Rwanda na Burkina Faso bwitezweho gufasha mu kongerera imbaraga ingabo za Benin zoro mu birindiro.
Yagize ati: 'Nk'uko bimeze kuri Niger na Burkina Faso, turimo kuganira n'u Rwanda mu birebana n'inkunga y'ibikoresho no kutwungura ubumenyi no kusangiza ubunararibonye. Ariko amasezerano ashobora gusinywa ntaho azaba agaragaza iyoherezwa ry'ingabo z'u Rwanda.'
Ayo makuru yaje akurikira inkuru yatangajwe n'Ikinyamakuru Africa Intelligence, cyibanda ku nkuru za Politiki n'ubukungu zicukumbuye zo muri Afurika cyagaragaje ibiganiro bikomeje hagati ya Kigali na Cotonou bigamije kohereza amagana y'ingabo z'u Rwanda mu Majyaruguru ya Benin.
Icyo gitangazamakuru cyatangaje ko umubare w'ingabo z'u Rwanda ukwiriye kuba wateganywa mu cyiciro cya mbere ubarirwa muri 350, kigakomeza kinahamya ko ushobora no kwikuba kabiri.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangarije AFP ko adashobora kugira byinshi avuga kuri iyo ngingo, ariko yemeza ko hasanzwe haari umubano n'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi.
Umugaba w'Ingabo za Benin Gen. Fructueux Gbaguidi, aheruka kuzindukira mu Rwanda muri Nyakanga ishize, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda bigamije gushimangira umubano w'ibihugu byombi mu bya gisirikare.
Ibihugu bikora ku Nyanja y'Atalantika nka Togo, Ghana na Côte d'Ivoire, bikomeje gushaka imbaraga n'ubumenyi mu bya gisirikare mu rwego rwo kurinda imipaka yabyo na Mali, Niger na Burkina Faso nyuma y'ibihe bidasanzwe byaranzwe n'ibitero by'inyeahyamba.
Ibyo bihugu bihangayikishijwe n'uko haba hari imitwe y'ibyihebe yatangiye gushaka abayoboke mu baturage babyo.