Amakuru meza ari kuvugwa ni uko umuhanzi Bruce Melodie yamaze gufungurwa ndetse ubu akaba amaze gukora Sound Check, ndetse akaba yamaze no kwiyereka itangazamakuru nk'uko umunyamakuru Fatakumavuta bari kumwe muri iki gihugu yabitangaje.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Fatakumavuta yatangaje ifungurwa rya Bruce Melodie riherekejwe n'amafoto maze avuga ibjyanye n'urugendo rwe mbere y'igitaramo ari bukorere mu mujyi wa Bujumbura.
Yifashishije amashusho ari ku rubyiniro, Fatakumavuta yagize ati''Akimara Gufungurwa @brucemelodie ahise ajya gukora sound check aho igitaramo kiri bubere kuri Zion Beach ndetse no kwiyereka Itangazamakuru. Aciye umugani mu kinyarwanda ko 'ntacyabuza impala gucuranga'.''
Bruce Melodie yageze i Bujumbura kuwa Gatatu, ku gicamunsi yahise afatwa n'abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa 'ubwambuzi bushukana.'
Bruce Melodie agifungurwa
Kuri uyu wa Kane ahagana isaa 14h00 ku masaha y'i Bujumbura n'i Kigali, nibwo umuhanzi Bruce Melodie wari ufungiwe mu Burundi yishyuye amafaranga angana na Miliyoni 30 Fbu yishyuzwaga, kugira ngo yidegembye.
Uyu Toussaint Bankuwiha usanzwe utegura ibitaramo mu Burundi akaba n'umwe mu baherwe bavuga rikijyana muri kiriya gihugu, akimara gucakira Miliyoni 30 yahise asaba iyindi ndishyi ya Miliyoni 30 Fbu.
Nyuma y'iminota micye, Bruce Melodie yahise afatirwa mu nzira ajya kuri hoteli acumbitsemo, maze asubizwa mu gasho ka Polisi y'u Burundi.
Bruce Melodie agifungurwa yahise ajya ku rubyiriniro mbere y'igitaramo
Ahagiye Kubera igitaramo cya Bruce Melodie mu masaha make
Dj Brianne ku rubyiniro mbere y'igitaramo
Bruce Melodie Melodie n'umujyanama we Gael ku rubyiniro