Bruce Melodie yahishuye ijambo yakunze kubwirwa na OPJ w'aho yari afungiwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma yo gukorera ibitaramo bibiri mu Burundi bibanjirijwe no kubanza kuhafungirwa.

Bruce Melodie yatawe muri yombi akigera mu Burundi ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, akurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana.

Kuri uyu wa Gatanu,uyu muhanzi yakiriwe n'itangazamakuru ryo mu Rwanda,avuga ko yanyuzwe n'uburyo Abarundi bakunda umuziki we ndetse anabashimira uburyo batahwemye kwitabira ibitaramo bye.

Ati 'Abarundi ndabashimira ukuntu bitabiriye ibitaramo byanjye."

Yakomeje agira ati "Ntabwo ari ikibazo cya hatari.ntimubizi se mwebwe uko nirirwa nsimbuka hamwe na hamwe.Hari Abarundi batekereje ko narakariye u Burundi ariko siko bimeze.

Ikindi ndashimira Leta y'u Rwanda n'iy'u Burundi.Umutekano w'Umunyarwanda ku butaka bw'u Burundi ntaho uhuriye n'ikibazo cyanjye kuko icyanjye nakigiranye n'Umurundi umwe.Ugerayo uziko ufite ikibazo ugakubitana n'ufite icya nyacyo."

Bruce Melodie yahishuye amagambo yakunze kubwirwa na OPJ w'aho yari afungiwe.Ati "OPJ witwa Firmini [wari umufunze],yari umuntu mwiza.Hari akajambo yakundaga kumbwira ngo "hewe,tekana nta na kimwe" nko kuvuga ngo "nta kibazo na kimwe."

Bruce Melodie abajijwe niba avuye i Burundi ikibazo gikemutse, yavuze ko hari ibyarangiye n'ibindi bigikomeje, icyakora yirinze kubigarukaho ku buryo bwimbitse avuga ko ibintu bikiri mu butabera n'amategeko bigoye kubivugaho.

Ati 'Simbizi neza niba ndamutse mvuze uko bihagaze kandi bikiri mu mategeko ntaba nkozemo amakosa, gusa mbijeje ko bizagenda neza.'

Bruce Melodie yafungishijwe n'umukire witwa Toussaint Bankuwiha usanzwe ari umushabitsi mu Burundi,anategura ibitaramo bakomeye.

Uyu ngo hari amafaranga yari yamwishyuye mu myaka yashize ubwo Bruce Melodie yari afiteyo igitaramo ariko kikaza gusubikwa.

Yavuze ko Bruce Melodie amufitiye amadorali 2000$ [Miliyoni 2 Frw] yamuhaye ubwo yari yamutumiye mu gitaramo.

Aranamwishyuza miliyoni 30 FBU [Arangana na 15, 161, 384.94 Frw] yahombye muri icyo gitaramo, ngo yayakoresheje mu mwiteguro y'igitaramo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-yahishuye-ijambo-yakunze-kubwirwa-na-opj-w-aho-yari-afungiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)