Bwa mbere Davis D yerekanye umukobwa yihebeye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yaciye amazimwe ku bibazaga ku mukunzi we ndetse nabandi bamwiyitirira agaragaza umukobwa bari mu rukundo.

Davis D yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari kumwe n'inkumi y'uburanga ndetse ashimangira ko ari we wa mbere mu buzima bwe.

Muri ayo mafoto Davis D agaragara asa nuha ururabo umukunzi we bahagaze ahantu heza cyane hari umunara muremure mu Bufaransa arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti"Number One".

Davis D yerekanye umukobwa bari mu rukundo nyuma y'igihe abazwa ku byerekeranye n'umukunzi we ndetse n'abakobwa benshi bagiye bamwiyitirira ariko ntagire icyo abitangazaho.

Davis D ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ndetse ukomeje no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda abinyujije mu bitaramo bitandukanye agenda akorera ku mugabane w'u Burayi ndetse n'ahandi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-davis-d-yerekanye-umukobwa-yihebeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)