Bwa mbere Yverry yagaragaje umugore we mu mashusho y'indirimbo yamuhimbiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo Yverry yanifashishijemo amashusho yafashwe mu bukwe bwe n'umugore we Uwase Vanessa, aha akaba ari naho ashingira avuga ko isobanuye byinshi mu rugo rwe.

Isohotse nyuma y'iminsi mike bibarutse imfura yabo. Yverry avuga ko yayikoreye uyu mubyeyi bamaze amezi arenga atatu babana nk'umugore n'umugabo.

Muri Kamena 2022 nibwo Yverry yarushinze na Uwase, mu ntangiriro za Nzeri 2022 bibaruka imfura yabo, umwana w'umukobwa.

Yverry yemereye IGIHE ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoreye umugore we bakoranye urugendo rw'imyaka hafi itatu y'urukundo, icyakora yongeraho ko buri wese ashobora kuyisangamo mu gihe yaba afite uwo bakundana.

Avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe mu buzima bwe. Ati "Ni indirimbo idasanzwe, ibaze ko ari ubwa mbere umugore wanjye agiye mu mashusho y'indirimbo yanjye. Ikindi kirenze kuri ibyo ni uko harimo n'imfura yanjye nubwo yari ataravuka."

Uyu muhanzi nubwo avuga ko ari indirimbo yakoreye umugore we ahamya ko buri wese yayifashisha ayitura umuntu bakundana, mu gihe yakumva amagambo ayirimo amufasha.

Iyi ndirimbo Yverry ayisohoye nyuma yo gushinga sosiyete ye nshya yise 'Native', izajya imufasha hamwe n'abandi bahanzi, ikora ibijyanye no gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho ndetse ikanafata amafoto.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-yverry-yagaragaje-umugore-we-mu-mashusho-y-indirimbo-yamuhimbiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)