Dani Alves yahishuye uko Cristiano Ronaldo yanze kumusuhuza bahuriye mu birori #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro Dani Alves yahishuye ko akunda ndetse yishimira uwahoze ari mukeba we Cristiano Ronaldo nubwo ngo yigeze kwanga kumusuhuza mu birori byo gutanga Ballon d'Or.

Aba bombi bakaba bari bahanganye cyane muri Espagne kuko umwe yakiniraga FC Barcelona undi Real Madrid zihora zihanganye muri La Liga.

Uyu Myugariro ukomoka muri Brazil, Alves yabwiye Marca ko amakimbirane hagati y'amakipe yabo yatumye adashobora na rimwe kwerekana ko yubaha Ronaldo, ariko ubu yabitangaza ku mugaragaro ko amwubaha.

Yagize ati: 'Nkunda Cristiano. Ubu ntitukiri muri Barca cyangwa Madrid, nshobora kuvuga, kuko byahoze bisa nkaho bidashoboka. Cristiano n'urugero rwiza kuri twese tudafite ubuhanga bwinshi cyane, ko binyuze mu gukora cyane, ushobora guhangana n'abeza.

Ndamwubaha cyane kandi nagize amahirwe yo kubimubwira. Hari igihe, kubera guhangana, nagiye kumusuhuza, aranyirengagiza.

'Habayeho impaka zitigeze zimenyekana,ubwo twari mu rwambariro rwa Ballon d'Or twagize' guterana amagambo '. Nasuhuje abantu bose aranyirengagiza kubera guhangana kwa Barca-Madrid.

Ndamuzi, kuko ibyo nakoze byose mu buzima bwanjye byari bishingiye ku gukora cyane. Nk'umukinnyi, ndi hafi ya Cristiano kurusha Messi, kubera gukora, ntabwo ari ukubera impano. Leo yavukanye impano , ku rwego ashobora kugeraho wenyine. '

Uyu mukinnyi ukina inyuma iburyo w'imyaka 39, kuri ubu ari mu ikipe ya UNAM yo muri Mexico kandi yizeye kuzabona umwanya mu ikipe y'igihugu cye mu gikombe cy'isi cya Qatar kizaba mu Gushyingo n'Ukuboza.

Alves yahamagawe inshuro 124 mu ikipe y'igihugu kandi najya mu gikombe cy'isi, azaba ari umwe mu bakinnyi bakuze muri irushanwa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dani-alves-yahishuye-uko-cristiano-ronaldo-yanze-kumusuhuza-bahuriye-mu-birori

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)