DR Congo: Ubuzima bukomeje kuba bubi ku baturage ba Kivu ya Ruguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibereho y'Umuturage muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kuba ingorabahizi no gukomera mu buryo budasanzwe.

Ikibazo kiravugwa cyane mu ntara ya Kivu ya Ruguru , aho kubona icyo kurya biri gusaba umugabo bigasiba undi biturutse ku ntambara zahayogoje , nk'uko byatangajwe n'umuryango w'abaturage muri ako gace witwa OCHA .

Umuyobozi w'iryo tsinda , Mercy Manyala, yashimangiye ko ubushyamirane hagati y'ingabo za Leta n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 bwatumye ibyo muntu akenera by'ibanze kugira ngo abeho bitaboneka mu buryo bworoheye buri wese.

Muri uyu mwaka wonyine gusa , ubuzima bw'ikiremwa muntu muri Kvu ya Ruguru bwarangiritse bikabije kubera intambara za M23 na FARDC zakajije umurego mu kwa 3 k'uyu mwaka.

Ibitero yagabye kuri muri territoire ya Rutshuru, na Nyiragongo byatumye imiryango myinshi ititabwaho kuburyo imibereho yabo iri mu kaga kugeza ubu ,na bamwe muri bo ntaho kwikinga bafite.

Mu rwego rwo gutabariza aba baturage ,imiryango mpuzamahanga itari iya leta irasaba inzego bireba guhagarika intamba kandi ubuzima bw'umuturage bukitabwaho byimbitse.

Ikihutirwa ngo ugukorana byahafi n'abanyabuzima bari mu ntara ya kivu ya Ruguru,ariko nanone ngo M23 ifite ibice binini byaho ikagerageza koroshya ngo bagerweho



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/dr-congo-ubuzima-bukomeje-kuba-bubi-ku-baturage-ba-kivu-ya-ruguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)