DR Congo:Abana basaga 200 bakuwe mu nyeshyamba zabakoreshaga Gisirikare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byibura abana bagera kuri 200, nibo babashije gukurwa mu nzara z'abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo,aho ibakoresha nk'abasirikare bayifasha mu bikorwa byabo by'urugomo bitandukanye.

Kubakura muri iyo mitwe babifashijwemo na MONUSO, nayo byabanje kugora kuko bamwe muri bo usanga barahinduye ibitekerezo kubera kubaremamo imico ya kinyeshyamba.

Iyi mibare yatangajwe n'itsinda rirengera abana rikorera Bunia, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, mu bikorwa byabo barimo byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abana bajyanywe mu gisirikare ku ngufu (DDR).

Imiryango itari iya leta igamije kurengera abana muri ako gace ,yasabye Leta ya Congo kugira uruhare rusesuye mu kurengera abana no gukumira byimbitse imyitwarire igayitse ishyira ubuzima bw'abana mu kaga.

Banaboneyeho umwanya wo kwamagana bashikamye imitwe yitwaje intwaro ishyira mu gisirikare abana bato,isaba aho bakiri kubareka bakajya kwitabwaho mu miryango yabo.

Mu guca akarengane mu bana burundu, Imiryango itari ya leta,ababyeyi n'amatsinda agamije kurengera abana muri Congo,ari gukora urugendo rugamije kwamagana abana bajyanwa mu gisirikare imbura gihe.

Umuyobozi w'itsinda rigamije krengera umwana muri Monusco/Bunia, Jean zama, yahamagariye abayobozi b'imitwe ya CODECO, FPIC na FRPI yazengereje Bunia kwemera umutekano ukagaruka no kurekura abana bagikoresha ngo baubizwe mu buzima busanzwe.

Mu gihe iyi mitwe yazengereje uburasirazuba bwa Congo yakwinangira gukura abana mu gisirikare,yadwanywa n'amahanga yose bishingiye ku kurengera uburenganzira bw'umwana nk'uko amategeko mpuzamahnga yo kurengera umwana abiteganya.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/dr-congo-abana-basaga-200-bakuwe-mu-nyeshyamba-zibakoreshaga-gisirikare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)