Igikomangoma cy'Ubwami bw'u Bwongereza, Prince Charles, wise umwana wa mbere wahawe izina uyu munsi, yabanje kuramutsa Abanyarwanda ati 'Muraho' avuga ko yishimiye kuba yaratumiwe na RDB muri uyu muhango wo kwita Izina.
Yavuze ko ubwo yasuraga u Rwanda muri Kamena uyu mwaka, yabonye uburyo u Rwanda ari Igihugu cyiza gifite ibyiza nyaburanga bibereye ijisho, birimo Ibirunga, akaba yise Umwana w'Ingagi Izina 'Ubwuzuzanye'.
Salima Mukansanga wise umwana w'Ingagi ukomoka mu muryango 'Igisha', akaba yamwise Izina 'Kwibohora'. Ati 'Narihisemo kugira ngo nerekane uruhare rwo kwibohora no kwisanzura nk'umusingi wo kubungabunga ibidukikije n'iterambere ry'ubukerarugendo.'
Stewart Maginnis usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Ikigo IUCN kiri mu bibungabunga ibidukikije, yise umwana w'Ingagi izina rya 'Nyirindekwe'. Naho Naomi Schiff usanzwe ari umukinnyi w'amasiganwa y'imodoka akaba n'umunyamakuru, we yise umwana w'Ingagi izina rya 'Imbaduko'.
Sir Ian Clark Wood washinze ikigo Wood Foundation we yise Umwana w'Ingagi, izina rya 'Ubusugire'. Naho Itzhak Fisher wabaye Umuyobozi Mukuru wa RDB we yise Umwana w'Ingagi izina rya 'Ntare'.
Dr Cindy Descalzi Pereira, inzobere mu bijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima we yise Umwana w'Ingagi izina rya 'Ubwitange'. Thomas Milz, uri mu buyobozi bw'Inama ya Volks Wargen mu bice binyuranye, we yise Ingagi izina rya 'Ruragendwa'.
Hakurikiyeho umuhanzi w'ikirangirire Youssou N'Dour watangiye aririmba imwe mu ndirimbo ze, akaba yise umwana w'Ingagi izina rya 'Ihuriro'. Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint Germain yise umwana w'Ingagi izina rya 'Ikuzo'.
Kuddu Sebuna uyobora Ikigo Africa Wildlife Foundation yise umwana w'Ingagi izina rya 'Indatezuka'.
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wavuze mu Kinyarwanda, yavuze ko yari akumbuye Ingagi ariko kandi ko yari anakumbuye Abanyamusanze. Yise umwana w'Ingagi 'Turikumwe'.
Iri jambo yarikoresheje ubwo yasezeraga ku Banyarwanda ajya kuyobora OIF, agira ati 'One est ensamble' asezeranya Abanyarwanda ko azakomeza kubaba hafi, kandi koko imvugo yabaye ingiro.
Ati 'Iri zina njye ndumva ari ryo riryoshye cyane uyu munsi. Turikumwe ni akabebe keza cyane, namwise Turikumwe ariko naza gusura nyirakuru mu Bufaransa nzajya mwita 'on est ensamble''
Dr. Evan Antin usanzwe ari umuvuzi w'amatungo akaba atambutsa n'ibiganiro by'inyamaswa, yise umwana w'ingagi izina 'Igicumbi'. Neri Bukspan na we ukora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw'ibidukikije, yise umwana w'Ingagi 'Indangagaciro'.
Laurene Powell Jobs washinze umuryango wa Emerson Collective we yise umwana w'Ingagi 'Muganga Mwiza'. Dr Frank Luntz washinze umuryango Luntz Global yise umwana w'Ingagi 'Baho'.
Umukinnyi wa Film Uzo Aduba yahaye umwana w'Ingagi izina rya 'Imararungu'. Umukinnyi wa ruhago, Gilberto Silva wakiniye Arsenal we yise Umwana w'ingagi 'Impanda'. Moses Turahirwa uyobora inzu y'Imideri ya Moshions yise umwana w'Ingagi izina rya 'Kwanda'.
Rurangiranwa Didier Drogba muri ruhago y'Isi, yatangiye agira ati 'Muraho !' umwana w'Ingagi yamuhaye izina rya 'Ishami'.
Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, uko ari bane bahagurukiye rimwe, batangira bagira ati 'Abanyarwanda beza cyane muraho !' Babanje kuririmba agace gato k'indirimbo yabo yitwa Nerea, aho bagaragaza abanyabigwi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame. Umwana w'Ingagi wahawe izina n'aba bahanzi, bamwise 'Kwisanga'.
- Didier Drogba yamwise Ishami
- Sauti Sol bamwita Kwisanga