FDLR yanyomoje ibyavuzwe n'Umuvugizi wa Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n'inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York muri leta zunze ubumwe z'Amerika, umuvugizi wungirije wa perezida wa Congo, Tina Salama, yavuze ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bw'icyo gihugu.

Tina Salama yabwiye BBC News Day ko mu gufasha umutwe wa M23 u Rwanda rwateye DR Congo, ibyo leta y'u Rwanda yahakanye kenshi.

Abajijwe icyo avuga ku mutwe wa FDLR leta y'u Rwanda ivuga ko uhungabanya umutekano warwo, Tina yavuze ko ibyo ari 'indirimbo u Rwanda rusubiramo kuva mu myaka 20 ishize'.

Ati'[u Rwanda] Bitwaza FDLR ku kibazo cya M23 ariko nakubwira ko ntazi niba leta y'u Rwanda ifite ibihamya ko FDLR igikorera mu burasirazuba bwa DRC.

'Ubu nakubwira ko nk'uko Perezida Tshisekedi yabivuze ntabwo tugifite FDLR ikorera mu burasirazuba bwa DRC.'

Mu gihe Tina Salama avuga ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bwa RDC, umuvigizi w'uwo mutwe 'Cure Ngoma', avuga ko ntaho bagiye.

Yabwiye BBC ati'Twebwe aho turi turahari, nonese twagiye hehe ? Turi mu birindiro byacu turashikamye ntacyahindutse.'

Ngoma yavuze ko bakurikiranye imyanzuro ya Perezida Tshisekedi na Kagame i New York, bakabifata 'nk'ibikurikira iriya myanzuro y'i Nairobi.'

Leta y'u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w'akarere n'u Rwanda by'umwihariko, Cure Ngoma we ati 'twabihakanye kuva cyera.'

Ibihugu by'akarere byemeje gushyiraho ingabo zo kurwanya imitwe yo mu mahanga ikorera muri DRC irimo na FDLR, igihe izi ngabo zizatangira ibikorwa byazo ntabwo kiramenyakana.

Kuri uwo mwanzuro, Ngoma ati : 'Nibiba ngombwa ko bafata ingamba zo kuturwanya natwe tugomba kwirwanaho birumvikana.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/FDLR-yanyomoje-ibyavuzwe-n-Umuvugizi-wa-Tshisekedi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)