Ibyishimo kuri Teta Diana wataramiye Madamu J... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku wa 13 Nzeri 2022, Madamu Jeannette Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Suède. Yabanje gusura Ishami ryita ku ndwara z'abana mu bitaro bya Kaminuza ya Karolinska muri Suède.

Muri urwo rugendo, yasobanuriwe imikorere y'ibi bitaro, serivisi bitanga n'ubufasha buhabwa abana binyuze mu mikino.

Madamu Jeannette Kagame kandi yitabiriye inama Mpuzamahanga yize ku ngingo yo kubaka ubufatanye mu kuzana impinduka (Partnering for Change) yateguwe n'umuryango Reach for Change. Ni ku nshuro ya Gatanu iyi nama yari ibaye.

Aha muri Suède, Madamu Jeannette yatanze ikiganiro cyagaragaje uruhare rw'Umuryango Imbuto Foundation yashinze mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho y'abaturage.

Yagarutse ku kuntu u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ingaruka Jenoside yagize ku muryango Nyarwanda, uko abantu babonaga u Rwanda nk'igihugu kitazongera kwiyubaka n'ibindi.

Jeannette Kagame yavuze ko 40% by'abatuye u Rwanda ari abari munsi y'imyaka 15. Avuga ko mu rwego rwo gufasha uyu mubare, umuryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi, washatse ibisubizo;

Birimo gutanga buruse ku bihumbi 10 ku bana b'abahanga mu mashuri yisumbuye, gushyira abana 1000 mu bigo mbonezamikurire, abakobwa 5,113 bamaze guhabwa ibihembo kubera gutsinda neza mu ishuri, urubyiruko 3000 rugerwaho na serivisi z'ubuzima n'ibindi.

Tariki 11 Ukuboza 2015, mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, Madamu Jeannette Kagame yahaye igikombe Teta Diana nk'umuririmbyi uteza imbere umuco abinyujije mu muziki.

Icyo gihe hahembwe n'urundi rubyiruko rwageze ku bikorwa by'indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers).

Muri uru ruzinduko yagiriye muri Suede, ejo ku wa kane, Madamu Jeannette Kagame yataramiwe n'Itorero ry'Abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu ndetse n'umuhanzikazi Teta Diana.

Teta yaririmbye indirimbo ye yise 'Iwanyu' ifite aho ihurira n'ibiganiro byagarukaga ahanini ku mateka y'u Rwanda (Rwanda today, from fragility to resilience). Hanyuma hanyuramo ibindi biganiro, itorero rirabyina, agaruka gusoza n'izindi ndirimbo nk'eshatu.

Uyu muhanzikazi n'itorero, baririmbye muri uyu mugoroba mu rwego rwo kumurika umuco n'ururimi by'umwihariko bamurikira abashyitsi n'inshuti z'u Rwanda zitari nke zaturutse hirya no hino mu burayi ndetse na Amerika.

Teta Diana yabwiye InyaRwanda ko yari akumbuye gutaramira Madamu Jeannette Kagame. Ati 'Ni umubyeyi nkunda, nari mukumbuye rwose. Muri rusange twishimye, byari byiza cyane.'

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter yagize ati 'Nishimiye kwongera guhura no kuririmbira umuryango mugari w'abanyarwanda batuye Stockholm, by'umwihariko umushyitsi mukuru Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.'

Akomeza ati 'Mwakoze kuntumira mu nama n'ibiganiro: Rwanda today, from fragility to resilience.'

 

Madamu Jeannette Kagame yagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya Suède 

Madamu Jeannette yasuye Ibitaro bya Kaminuza ya Karolinska mu gice kivurirwamo abana (Play Therapy Pediatric Department) 

Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba [Uri iburyo]

Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro kivuga ku 'bufatanye bugamije impinduka (Partnering for Change)'

Abaririmbyi n'ababyinnyi b'Abanyarwanda basusurukije abitabiriye ibi biganiro barimo Madamu Jeannette Kagame wari wizihiwe 

Ikiganiro cyatanzwe cyagarutse ku mateka y'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho 

Iyi nama n'ibiganiro byitabiriwe n'abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda, baturutse hirya no hino 

Teta Diana yatangaje ko yanyuzwe no kongera gutaramira Madamu Jeannette Kagame 


Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2022 nibwo Teta Diana yataramiye Madamu Jeannette Kagame, Abanyarwanda n'abandi muri Suede 

Yaguze album 'Iwanyu' ya Teta Diana
















Kanda hano urebe amafoto menshi:

REBA AMASHUSHO UBWO MADAMU JEANNETTE YASURAGA IBITARO BYA KAMINUZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121062/ibyishimo-kuri-teta-diana-wataramiye-madamu-jeannette-kagame-muri-suede-amafoto-121062.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)