Ibyo Habyarimana yakoreye i Kampala mu 1993 n'uburyo yashatse guteranya Kagame na Col Kanyarengwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'uyu mugambi wa Habyarimana bigarukwaho mu gitabo 'Vers un nouveau Rwanda ?' cy'Umunyamakuru w'Umubiligi, François Misser.

Muri iki gitabo François Misser agaragaza ko muri Nzeri mu 1993, nyuma y'iminsi mike FPR Inkotanyi na Guverinoma y'u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y'amahoro, Habyarimana wari Perezida yagiriye uruzinduko muri Uganda kugira ngo ahure na Paul Kagame icyo gihe wari uyoboye Ingabo za RPA.

FPR Inkotanyi yanzuye ko Paul Kagame abonana na Habyarimana ariko ari kumwe na Col Alexis Kanyarengwe wari Chairman w'iri shyaka.

Icyo gihe bagombaga guhurira na Habyarimana i Entebbe muri Uganda.

Nyuma yo kubona ko Kagame aje ari kumwe na Kanyarengwe, Habyarimana yisubiyeho avuga ko adashaka kubonana nabo kuko Kagame yazanye n'undi muntu kandi yashakaga ko babonana ari bonyine.

Mu kiganiro Kagame yagiranye na Misser François yamubajije impamvu yanze kujya kubonana na Habyarimana wenyine.

Kagame yavuze ko ibyakozwe na Habyarimana byari umugambi wo gushaka kubiba amoko muri FPR-Inkotanyi.

Ati 'Habyarimana buri gihe yagiye ashaka kugaragaza ko intambara iri hagati ya FPR na Guverinoma y'u Rwanda ari ikibazo cy'Abahutu n'Abatutsi, yashakaga gukoresha ibyo ngo ateze umwuka mubi hagati yanjye na Kanyarengwe.'

Yakomeje avuga ko uyu mugambi wa Habyarimana wari ugamije kurakaza Kanyarengwe kugira ngo abone ko adahabwa agaciro muri FPR Inkotanyi kuko ari Umuhutu.

Ati 'Yashakaga kurakaza Kanyarengwe abinyujije mu kuvuga ko ashaka kuganira gusa na Kagame mu gihe nari munsi ya Kanyarengwe ukurikije uko imiyoborere y'ishyaka yari iteye muri icyo igihe, yari Chairman ndi Vice-Chairman.'

'Yashakaga ko Kanyarengwe yiyumva nk'umuntu uri hasi ndetse agatangira gutekereza ko Kagame hari ibyo ari kumvikana na Habyarimana mu bwihisho.'

Yari afitanye amasinde na Habyarimana

Col Kanyarengwe utarashakwaga na Habyarimana muri ibi biganiro yamaze igihe kinini ari umuntu we wa hafi kugeza ubwo bashanwaga bapfa ko yashatse kumuhirika ku butegetsi.

Col Alexis Kanyarengwe yavutse mu 1938 muri Perefegitura ya Ruhengeri. Ku butegetsi bwa Kayibanda yahawe inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora Iseminari yo ku Nyundo.

Uyu mugabo kandi yabaye mu itsinda ryitwaga 'Les onzes Caramades du 5 Juillet' ry'abagejeje Habyarimana ku butegetsi nyuma yo guhirika Kayibanda.

Nyuma yo kugira uruhare rukomeye muri iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi, Kanyarengwe yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Guverinoma ya mbere ya Habyarimana ndetse abenshi bakaba baramubonaga nk'uza ku mwanya wa kabiri mu buyobozi bw'igihugu.

Mu Ukuboza mu 1980, Kanyarengwe yaje guhunga igihugu ajya muri Tanzania.

Uyu mugabo yahunze nyuma yo gushinjwa umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Habyarimana, aho bivugwa ko yari awuhuriyeho na Major Théoneste Lizinde waje no gutabwa muri yombi.

Habyarimana amaze kurahirira manda ya mbere nyuma yo gutsinda amatora yiyamamajemo wenyine mu Ukuboza 1978, yashyizeho Guverinoma nshya.

Iyo Guverinoma yamenyekanye muri Mutarama 1979 ariko iza Kanyarengwe yahinduriwe umwanya, avanwa ku kuba Minisitiri w'Umutekano agirwa Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'umurimo. Mu Ugushyingo uwo mwaka Lizinde nawe yakuwe ku buyobozi bw'urwego rw'iperereza.

Ntabwo aba bagabo babyishimiye ndetse batangiye kubona neza ko bari kwigizwa inyuma nyamara bari mu b'imena bacuze umugambi wagejeje Habyarimana ku butegetsi mu 1973.

Hari amakuru avuga ko Habyarimana n'aba-Camarades 11, bari bemeranyije ko nibamara gufata ubutegetsi buri umwe azayobora manda imwe y'imyaka itanu, nyuma agahereza undi. Mu 1979 byaragaragaraga ko bitubahirijwe ndetse bitazanubahirizwa.

Muri Nzeri mu 1990 Kanyarengwe yaje kwisunga kuri FPR Inkotanyi, mbere y'ukwezi kumwe ngo FPR itere u Rwanda.

Bivugwa ko yafashe iki cyemezo nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abayobozi ba FPR Inkotanyi byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Uretse kuba yarashakaga kumuhirika ku butegetsi iki cyemezo cya Kanyarengwe cyarushijeho kurakaza Habyarimana wasigaye amubona nk'umugambanyi.

Kuva icyo gihe Perezida Habyarimana yahise atangira gufunga no gutoteza abantu bamwe byari bizwi ko bari inshuti za hafi za Kanyarengwe cyangwa bavaga mu karere kamwe.

Kanyarengwe yinjira muri FPR Inkotanyi yagizwe visi perezida wayo ariko yahise ayibera perezida mu Ukwakira mu 1990 ubwo Gen Fred Gisa Rwigema yicwaga ku rugamba.

Taliki ya 15 Gashyantare 1998, Kanyarengwe yakuwe ku mwanya wo kuba chairman wa FPR Inkotanyi maze asimburwa na Paul Kagame.

Habyarimana na Kanyarengwe bahoze ari inshuti z'akadasohoka, baza kwangana urunuka nyuma

Kanyarengwe Alex, yitabye Imana tariki 13 Ugushyingo 2006 azize uburwayi. Yashyinguwe mu irimbi ry'i Remera mu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyo-Habyarimana-yakoreye-i-Kampala-mu-1993-n-uburyo-yashatse-guteranya-Kagame-na-Col-Kanyarengwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)