Izo mbogo zinjiye mu Midugudu ya Terimbere na Kabagabo mu Kagari ka Mugari, mu Murenge wa Musanze, aho zakomerekeje umusaza n'inka y'umuturage.
Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwo musaza zakomerekeje yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho naho izo mbogo zo zikaba zarashwe kuko zari zimaze kugera kure mu baturage kandi kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye.
Yagize ati" Imbogo zakomerekeje umusaza witwa Semivumbi Felicien w'imyaka 70 y'amavuko imwe muri zo yamusanze aho yahiraga ubwatsi bw'amatungo mu murima w'ibigori uri hafi yaho yari iryamye mu gashyamba, iramutsikamira ku gitsitsi cy'igiti imuvuna ukuboko, bigaragara ko ashobora no kuba yagize n'ibindi bibazo akaba yahise yihutishwa ku Bitaro bya Ruhengeri naho bahise bamwohereza mu Bitaro bya CHUK.
"Zakomerekeje kandi inka imwe ikaba iri kwitabwaho na Veterineri w'Umurenge. Nyuma yo kuraswa zajyanwe na RDB gutabwa mu Kinigi."
Si ubwa mbere ,Imbogo zo muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga zitoroka iyo Pariki zikinjira mu baturage zikabakomeretsa dore ko no mu mezi ashize imbogo yakomerekeje Umugore wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n'imbogo , yitabye Imana azize ibikomere yari yatewe n'iyi nyamaswa.
Nyakwigendera Mukarugwiza Agnes witabye Imana afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n'Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicurari 2022, imusigira ibikomere bikomeye aho yari yamwangije inyama zo mu nda.
Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA