Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yagaragaje ko Hirya no hino mu gihugu Abagore bakomeje kudindizwa no guharirwa bonyine imirimo yo murugo ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu. Yasabye Abagabo guhindura imyumvire bagafatanya n'Abagore iyo mirimo .
Hashize igihe imiryango iharanira uburengenzi bwa muntu igaragza ko abagore hirya no hino bakomeje kudindizwa no guharirwa bonyine imirimo yo murugo ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu. Anatole Uwiragiye ni umukozi w'Umuryango Mpuzamhanga Action AID uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene.
Yagize ati''Ubu ngubu muri kiriya kigo cy'ubushakashatsi muj gikhugu kigaragaza ko byibura umugore w'umunyarwandakazi akoresha amasaha makumyabiri n'arindwi mu cyumweru ari amasaha ane ku munsi umugore akoresha kuri iyo mirimo ,ariko ku bagabo ugasanga ni amasaha abiri.''
Bamwe mu baturage nabo basanga imvune ziba mu mirimo yo murugo ,biwkiye ko abashakanya bayifatanya.
Umwe yagize ati''Harimo guteka,kujya gushaka inkwi,kujya kuvoma amazi ,gutashya inkwi kumesa,no gukora isuku mu rugo iyo yose ni imirimo usanga abagore bakora abagabo bakababaza ngo wakoze iki, ,kuko buriya nko gufura mu ma hotel umugabo arafura agahembwa,ariko umujgore ntibibarwa kandi igihe ni amafaranga ''
Mugenzi we ati''Ukuntu abagore n'abagabo bakwiye gufatanya niba umugore aterye umwana ari kurira umugabo yagakwiye kuba ari gushaka inkwi cyangwa ari gucana mu ziko,ikindi bagomba kwiyegereza byabindi bituma imirimo igabanuka birimo kwiyegereza amazi bakagira bya bigega bifata amazi.''
Kuba kuva cyera imirimo yop murugo yarakorwaga n'abagore cyangwa abakobwa ,nibyo bituma na n'ubu bias n'ibikigora bamwe mubagabo kumva ko bakwiye kuyifatanya nabagore babo. Gusa ngo uko byagenda kosa abagabo bakwiye kwigishwa bahindura imyumvire n'ubwo byafata igihe kinini .
Umwe ati''Ibi bintu by'impinduka mu gusaranganya iirimo hagati y'abagize umuryango ariko si abagize umuryango ariko nanone si abagize umuryango gusa bayifatanya kuko ifata igihe n'iyo umugabo n'umugore bayifatanya n'abana babo bakayikora nk'rugero nk'amazi atigijwe hafi biragoye.''
Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF isaba ko Abashakanye bafatanya imirimo yo mu rugo ,abana babo ni ukuvuga abahungu nabahungu n'abakobwa nabo bagatozwa gukora iyo mirimo ,. SILAS NGAYABOSHYA umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Migeprof.
Yagize ati''Politiki nshya ivuguruye y'uburinganire nk'uko yemejwe n'inama y'abaminisitiri mu kwezi kwa kabiri 2021 ivuga neza ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n'iyo kwita ku bandi itishyhurwa ari ikibazo ku ierambere ry'abagore ndetse n'ikibazo ku burenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ryabwo''
Ubushakashatsi bwakozwe  n'umuryango Action AID Rwanda bugaragza ko abagore bo mucyaro aribo badindizwa cyane no guhugira mu mirimo yo murugo ntibabona uko bajya muyindi mirimo yinjiza amafaranga. Nk'ubu abagore bo mucyaro bamara amasaha 6, muri iyo mirimo mugihe Umugabo wo mu cyaro we aayikora amasaha 2.
Daniel Hakizimana Flash TV/Radio
The post Imirimo ivunanye yo mu ngo idahabwa agaciro idindiza abagore mu iterambere appeared first on FLASH RADIO&TV.