Mu Bitabo byinshi yanditse, Padiri Kagame yagarutse ku murage w'amateka y'u Rwanda ndetse no ku ntekerezo (Philosophie)nyarwanda.
Alexis Kagame yavutse mu mwaka wa 1912. Yavukiye ahitwaga Kiyanza mu Buriza, ubu ni muri Rulindo.
Yatabarutse afite imyaka 69 y'amavuko. Nyuma gato y'urupfu rwe, yashyinguwe mu irimbi rusange ryo ku Kabutare, ubu ni muri Huye.
Ni irimbi ricungwa n'abafurere b'urukundo.
Icyakora iyo ubonye uko imva ye imeze muri iki gihe, ubona ko yangiritse k'uburyo n'amagambo yari yanditseho yasibamye.
Kuri ubu imva ye yarangiritse imeraho n'ibyatsi, ndetse amagambo yari yanditseho arasibama.
Kuba imva y'umuntu w'ingirakamaro nka Padiri Alexis Kagame iri kwangirika birababaje.
Yari ingirakamaro ku Rwanda k'uburyo hari abadatinya kuvuga ko nta muhanga u Rwanda wigeze ubaho nkawe mu Banyarwanda bazwi kugeza ubu.
Birumvikana ko bamwe ari abahanga mu rwego runaka, ariko we yakomatanyaga ibintu byinshi akabimenya kandi ku rwego ruhanitse.
Padiri Bernardin Muzungu( nawe yari intiti ikomeye mu Rwanda) yavugaga ko kera akiri umunyeshuri wa Padiri Alexis Kagame muri Seminari yahoraga ababwira gusoma ibitabo no kwandika.
Frère Bizimana Simon, umwe mu bagize umuryango w'Abafurere b'Urukundo bacunga irimbi Padiri Kagame ashyinguyemo i Rulindo yabwiye IGIHE ko ibijyanye no kwita ku mva ya Musenyeri Alexis Kagame byabazwa Cathedrale ya Butare kuko yari Umupadiri wayo.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba we avuga ko 'bagiye kureba' uko iyo mva ya Musenyeri Alexis Kagame yakubakwa neza, ikanitabwaho.
Ati : ' Ni ukongera kuyikora igasa neza ; hari n'abandi bapadiri batatu bahari, bikagira ukuntu bisa neza. Ni imva zakozwe kera, numvaga atari ngombwa kuzihindura zose ariko ni ugutuma nyine icya, ikagira isuku.'
Mu irimbi rya Kabutare aho Musenyeri Alexis Kagame ashyinguwe, hari izindi mva zikoze neza, bigaragaraga ko zitabwaho, ariko hari n'izishaje zititabwaho.
Yatangiye amashuri abanza mu 1925 mu Ishuri rya Leta Mbiligi Gatolika mu Ruhengeri, icyo gihe yari afite imyaka 13.
Yaharangije nyuma y'imyaka itatu mu 1928, asaba kujya mu Iseminari nto i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu 1929, aharangiriza mu 1933 akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kugeza abaye umupadiri mu 1941.
Kubera ubuhanga bwe budasanzwe, yabaye inshuti ikomeye y'Umwami Mutara III Rudahigwa ndetse amwemerera gukusanya ibitekerezo by'Abiru ngo abyandikemo ibitabo.
Yabaye mu Nama y'Ubuyobozi bwa Ruanda-Urundi kuva muri 1956 kugeza kubwigenge bw'u Rwanda mu mwaka wa 1962.
Yigishije muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda guhera mu 1963, aba umwarimu w'amateka ya Afurika y'Iburasirazuba no hagati muri Kaminuza ya Lubumbashi.
Mu mwaka 1980, yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare.
Papa Yohani Pawulo wa II niwe wamugize 'Musenyeri w'icyubahiro' ku ya 4 Nyakanga 1981.
Alexis Kagame bari barise Père des Sciences Historiques Rwandaises cyangwa Se-mateka, yitabye Imana afite imyaka 69 azize indwara y'umutima.
Yaguye mu bitaro by'i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye kwivuza.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imva-ya-Padiri-Alex-Kagame-iratabarizwa