Amakuru avuga ko myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukandagira ku butaka bwa Portugal (visa) ngo ajye gukinira ikipe ye ya CD Trofense, ni nyuma y'igihe kinini abyirukaho yarabibuze.
Nyuma y'umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 Amavubi yatsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal tariki ya 2 Kamena, Ange yaje mbere y'abandi aho yari afite gahunda yo gutangira gushaka iyi visa hakiri kare kuko kuyibona bitoroshye, icyo gihe yazanye na Nirisarike Salomon na we wari ufite ibindi byangombwa yirukamo byihutirwa.
Kuko mu Rwanda nta Ambasade ya Portugal ihari, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ange Jimmy yahise afata umwanzuro wo kujya gushakira visa muri Mozambique kuko ituranye na Portugal akeka ko bizamworohera.
Uyu musore yakomeje kugorwa kugeza aho na CD Trofense, ikipe yasinyiye imyaka 2 muri 2021 itangiye kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-23 atarabona ibyangombwa.
Amakuru ISIMBI yahawe n'umwe mu bantu ba hafi n'uyu musore ni uko ibyangombwa byabonetse ndetse akaba ashobora kuba yaranamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.
Amakuru avuga ko ikipe ye ya CD Trofense nyuma yo kubona ko yabuze visa ari yo yabyirutsemo irayimushakira kugeza ayibonye.
Iyi kipe imaze gukina imikino 4 ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Portugal aho ubu iri ku mwanya wa 12 n'amanota 4 ni mu gihe Moreirense ya mbere ifite 12.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-mutsinzi-ange-yaba-yasubiye-muri-portugal