Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ahagana saa sita z'ijoro muri Lodge iherereye muri aka Kagari ka Kanserege.
Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ivuga ko uyu nyakwigendera yari yaje kwaka icumbi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 ari kumwe n'umukobwa bari bazanye mu modoka y'uyu mugabo.
Uyu mugabo usanzwe aza kuruhukira muri iyi lodge, asanzwe atuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo aho afite urugo yabanagamo n'umugore we.
Abakozi b'iyi Lodge bavuga ko ahagana saa sita z'ijoro, umukobwa wari wazanye na nyakwigendera, yaje kumusiga mu cyumba barimo, ajyana imfunguzo z'iki cyuma.
Bavuze ko baje kugira ikikango kuko bategereje ko uyu mugabo asohoka ngo atahe bagaheba, bakaza gukomanga ngo bamenye amakuru ye, bagakomanga ariko ntihagire ukoma.
Baje kwiyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwaje bagasanga uyu mugabo yapfiriye mu cyumba yari arimo nyuma yuko bafunguye bakoresheje izindi mfunguzo kuko izindi uwo mukobwa yari yazitwaye.
Ubwo basangaga nyakwigendera yapfuye, bamusanze aryamye mu gitanda mu gihe imyenda yari yayikuyemo imanitse ndetse bagasanga icupa ry'inzoga na Jus muri iki cyumba.
Kuko aba bombi ntaho bari babanje kwiyandika, ntawabashije kumenya imyorondoro y'uwo mukobwa, wahise utangira gushakishwa ndetse RIB ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.
Umurambo w'uyu mugabo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma hamenyekane icyo yazize.