Uyu mugabo usanzwe akora akazi ko gushona [kudoda] inkweto, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, yazindutse ajya mu kazi nkuko bisanzwe ariko ntiyagezeyo.
Amakuru avuga ko ubwo yerekezaga ku kazi, mbere yo kugerayo yabanje kujya mu bwiherero kugira ngo yikiranure n'umubiri, ariko aza gupfiramo.
Ahimana Aimable uyobora Akagari ka Kimisagara, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera 'Yagiye ahantu kwiherera ahita aheramo. Ni urupfu rutunguranye.'
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari avuga ko inzego zishinzwe gukora iperereza zahise zitangira kurikora.
Yavuze ko hataramenyekana niba uyu mugabo yari afite uburwayi runaka ariko ko yari abayeho mu buzima budashimishije.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu nk'iki kidasanzwe cyabaye kuri mugenzi wabo 'kugira ngo inzego zibashe kuhagera Kandi bakirinda no kuba basibanganya ibimenyetso.'
Nyakwigendera uretse kuba yari afite ikibazo cy'imibereho igoye, yari anarwaye indwara y'umutima ishobora kuba ari na yo yamuhitanye nk'uko byatangajwe na Kalisa Jean Sauveur uyobora Umurenge wa Kimisagara.