Umutoza w'imbwa Daniel Bagaragaza ibyishimo bye ni ukuba hafi yazo, kuzitaho, kuzivuza, ndetse nawe yiyita 'imbwa nkuru'. Ikirenzeho yaguze ikibanza akigira irimbi ryo guhamba imbwa mu cyubahiro avuga ko zikwiye.
Gutoza imbwa no kuzitaho abikora nk'umwuga mu mujyi wa Kigali aho abafite imbwa bazimuzanira akazitoza kumvira no kubana neza n'abantu kurushaho.
Izi mbwa azita 'abanyeshuri' be, avuga ko azigisha ikinyabupfura ndetse izipfuye agaharanira ko zihambwa neza mu kwitura umubano mwiza ziba zaragiranye na benezo.
Mu mijyi, nka Kigali, uwapfushije imbwa adafite ubutaka bwite agorwa no kubona aho ayihamba, bamwe baracyazijugunya muri za ruhurura cyangwa mu bihuri biri hafi kuko nta buryo bwagenwe bwo kuzihamba.
Bagaragaza avuga ku mpamvu akunda imbwa bihebuje, agira ati: 'Nasanze imbwa ariryo tungo, aricyo kintu cyo kubana nacyo mukaba inshuti nyanshuti idahemuka.
'Numva nifuza nko kubona imbwa nka 500 nzicayemo hagati, ishaka amazi nkayiha ishaka utwo kurya nkayihaâ¦mu by'ukuri ni ikintu gikomeye kuri njyewe iyo ndi hagati y'imbwa, kandi nkanongeraho ko ari njye mbwa nkuru.'
Nubwo imbwa zigira akamaro mu ngo Bagaragaza avuga ko ababazwa n'abataziha agaciro, abazikorera iyicarubozo, abazima ibiryo, abatazivuza iyo zirwaye, ndetse n'abazihamba nabi.
Iki cya nyuma cyatumye afata icyemezo kidasanzwe, avuga ko yaguze ubutaka bwa miliyoni 17Frw i Kigali akabugena kuba irimbi ry'imbwa gusa.
Avuga ko nyuma yo kwinjira mu mwuga wo gutoza imbwa i Kigali aribwo yatangiye kujya ashengurwa n'uko zifatwa iyo zapfuye.
Ati: 'Bikagenda bimpangayikisha ubwo abanyeshuri [imbwa] nigishije mu gihe ubuzima bwabo burangiyeâ¦iyo agiye [apfuye] bamujyana mu mufuka bagiye kumujugunya muri za ruhurura.
'Nibwo natekereje kuri ibi bintu [irimbi ry'imbwa], binongeye ntange umusada mu kubungabunga ibidukikije.'
Iri rimbi riri i Kigali ahitwa mu Birembo mu karere ka Gasabo, uwapfushije imbwa ye yishyura 30,000Frw kugira ngo ahabwe agace k'ubutaka ko guhambamo iyo ntozo ye.
Gusezera neza inshuti
Amategeko agena imiterere y'amarimbi mu Rwanda, agena gusa uko bashyingura abantu, ntabwo agena uko bigenda ku nyamaswa zibana nabo nk'imbwa.
Ni mugihe kandi umubare nyawo w'imbwa abantu boroye mu ngo zabo mu Rwanda utazwi neza.
Mu muhango muto wo gushyingura imbwa yitwa Maxi yari ifite imyaka 8, Bagaragaza yaherekejwe n'abandi bantu bacye.
Ati: 'Kuri Maxi, ibi ntimubibone ko ari ibidasanzwe, tugirire neza, dusezere neza ku nshuti y'umuryango, tumukorere ibya nyuma bishoboka.'
Gratien Munyentwari, umusore uri mu baherekeje Bagaragaza, we yitwaje umusaraba, ese iyi mbwa yari inkirisitu?
'[umusaraba]Ni ikintu cyo kugira ngo tujye tubasha kwibuka aho iriya mbwa yacu tuyisize.' Niko Munyentwari, nawe ukunda imbwa, abisobanura.
Ati: 'Numvaga nanjye bimbabaje cyane ndavuga nti 'ntatwaye umusaraba kugira ngo njye mbasha kuyitandukanya n'izindi naba ngize nabi'. Nkimara kuwushyiraho kuriya numvise mbaye nk'umuntu uruhutse.'
Umugabo w'ikigero cy'imyaka yo hejuru ya 70 wari hano hafi y'iri rimbi areba uko bahamba imbwa, yabwiye BBC ko ibi ari igikorwa cyiza.
Ati: 'Imbwa zarapfaga bakazishyira mu mukoki aha ngaha, umuvu ukaza amazi akajya mu mugezi hepfo iyo bakavoma, zigapfira mu muhanda, ariko ibi byaradushimije kubona habonetse irimbi ry'imbwa.'
Mu Rwanda, n'ahandi henshi ku isi, imbwa ni inyamaswa ibana n'abantu kuva amateka yabo yatangira kwandikwa, nk'uko inzobere mu mateka zibivuga.
Hamwe na hamwe nko mu Rwanda imbwa igaruka mu mibereho y'abantu aho izwi 'nk'inshuti idahemuka'. Gusa hari abadaha agaciro uwo mubano, nk'uko Bagaragaza abivuga.
Yifuza ko ibyo bihinduka, ubudahemuka bw'imbwa bukiturwa gufatwa neza, kuvuzwa, kwitabwaho ndetse no guhambwa neza mu gihe cy'urupfu.
Mu gihe nta rindi rimbi rizwi ry'imbwa riri mu Rwanda, amavuriro yazo yo amaze kuba atatu mu gihugu.
BBC