Nk'uko bigaragara mu mashusho agaragaza Iradukunda Elsa agira ati:'Ifi n'ubugari' n'andi Mama we agira ati:'Aka nkate n'aka ubundi mbe ndasoje.'
Bigaragara ko rwose umukino wari uteguye kandi buri umwe ashaka kwemeza abandi.
Na none ariko Iradukunda Elsa yaciye amarenga yo gukunda amafi cyane, nk'aho yumvikana agira inama Mama we yo kurya ubugari we akaza kurya amafi.
Mu nyuma ikipe yarimo Miss Elsa Iradukunda, Mama we na murumuna we niyo yahize abandi yegukana igihembo cy'ibihumbi 100Frw, ihize iy'abandi bavandimwe.
Muri aya marushanwa, umwanya wo guhecyenya ukaba wari hafi ya ntawo, kuko bigaragara ko buri umwe icyagoranaga ari ukugeza ubugari mu kanwa ubundi agahita amira.
Miss Elsa Iradukunda akaba ari we wahize abandi mu marushanwa y'ubwiza yo mu mwaka wa 2017, hari haciyeho iminsi itari micye adakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye.
Mu bitekerezo byagiye bitangwa n'ababonye aya mashusho ku mbuga zitandukanye, bagaragaje ko rwose binejeje binagaragaza urugwiro n'urukundo rwuje umuryango wabo.
Aha Miss Elsa yarimo ahangana n'umuvandimwe wose bashishikaye
Aha Mama wabo yarimo ahangana n'umukobwa we
Itsinda rya Miss Elsa Iradukunda, murumuna we na Mama wabo niryo ryegukanye igihemboMiss Elsa Iradukunda ari muri ba Nyampinga bacisha macye kandi bagira urugwiro no kwiyoroshya. Â