Umukinnyi ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, ufite imyaka 35, yiteguye kuva muri Paris St-Germain mu mpeshyi kuko ngo atiteguye kongera amasezerano mashya.
Messi wari wasinye amasezerano y'imyaka 2 ubwo yavaga muri FC Barcelona muri 2021,ngo ntabwo azongera amasezerano mashya cyane ko ayo afite azageza muri 2023.
Biravugwa kandi ko Xavi Hernandez ashishikajwe no kumugarura kuri Camp Nou.
Umunyamakuru Marc Marba avuga ku by'uko Messi ashobora gusubira muri Barça, yatanze amakuru y'ingenzi kuri iki kibazo.
Uyu munyamakuru wa La Porteria avuga ko Messi adashaka kongera amasezerano muri PSG kandi iyi iraba shampiyona ye ya nyuma kuri Parc des Princes.
Messi yahuye n'ubuzima butoroshye mu mwaka we wa mbere muri Ligue 1. Ariko uyu munya Argentine yagarutse mu bihe bye muri uyu mwaka w'imikino ukomeje,kuko amaze kugira uruhare mu bitego 14 mu mikino 11 amaze gukina.
Nubwo Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona ariko ngo ntashaka gusangamo myugariro Gerard Pique.
Umubano wa Messi na Pique wari wifashe nabi cyane mu minsi ya nyuma y'uyu munyabigwi muri Barcelona. Bombi ngo ntibavuganaga nkuko amakuru yabitangaje.
Visi perezida ushinzwe ubukungu muri Barcelona, Romeu abajijwe ku kugarura Leo Messi muri Kamena 2023,yagize ati"Kubera ko byaba ari ubuntu, rwose ni ikintu dushobora gukora. Ariko byaba ari icyemezo cya tekiniki, uko byagenda kose.
Hariho umushahara ntarengwa, twashyize ingufu mu mishahara muri iyi mpeshyi."