Lt Gen.Muhoozi agiye gusura u Rwanda azanwe n'impamvu itangaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda kugira ngo yige byinshi ku bworozi bw'inka.

Muhoozi, ibi yabinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Nzeri. Avuga ko uru rugendo azarwungukiramo izindi nama zijyanye n'ubworozi.

Lt Gen Muhoozi yagize ati 'Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nunguke izindi nama zijyanye n'ubworozi bw'inka.'

Yakomeje avuga ko yiteguye guhurira I Kigali n'inshuti nyinshi. Ati 'Imana ihe umugisha Uganda n'u Rwanda!'

Uruzinduko rwa mbere rwabaye ku ya 22 Mutarama 2022, yakirwa na Perezida Kagame bagirana byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w'u Rwanda na Uganda.

Uru ruzinduko rwatanze umusaruro kuko, ku ya 4 Werurwe 2022, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko imipaka yo k'ubutaka yongeye gufungura. Icyemezo bivuze ko cyarebaga n'imipaka ya Kagitumba na Gatuna, iri hagati yu Rwanda na Uganda.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rwe bwite nk'uko icyo gihe byatangajwe na Ambasade ya Uganda.

Uru ruzinduko rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z'Inyambo, ndetse aza gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/lt-gen-muhoozi-agiye-kongera-kugaruka-mu-rwanda-azanwe-n-impamvu-itangaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)