Makanyaga yateguye ibitaramo byo kwizihiza im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 55 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

N'aho imyaka 50 ari nayo agiye kwizihiza, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.

Ni ibitaramo yakabaye yarakoze mu mwaka wa 2020, akomwa mu nkokora n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zari zakajijwe muri icyo gihe.

Kuva icyo gihe yatangiye guhitamo uturere azakoreramo ibi bitaramo bye, abahanzi bazamuherekeza n'ibindi.

Ni nabwo yatangiye gushyira akadomo ka nyuma kuri album ye, yakubiyeho indirimbo ze zakunzwe ndetse n'izindi nshya abantu batarumva.

Shema Flavien uri mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ati 'Ubwo uwo mushinga wari uwo kugira ngo yizihize imyaka 50 anasohore album ye nshya, iriho na za ndirimbo zakozwe neza.'

Akomeza ati 'Kuri album hariho indirimbo nshyashya n'izindi yakoze abantu batarumva. Imyaka 50 tugiye kwizihiza, ni ukuva yinjiye muri 'Band' ya mbere yacuranganyemo n'abarimo Sebanani André, iyo myaka itanu yindi ni imyaka yigaga umuziki, mu mateka ye, acuranga ahantu mu tubari, ariko umuziki we utaratangira kugira ibihangano."

Imyaka 50 ari mu muziki yuzuye mu 2020. Shema avuga ko bahisemo ko ibi bitaramo bibera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, 'kubera ko akundwa n'abantu b'ingeri zinyuranye'.

Ati 'Twifuzaga ko atari igitaramo cyo gutegura isabukuru ye gusa, ahubwo no kwizihiza umuziki Nyarwanda muri rusange'.

Makanyaga azakora ibi bitaramo ari kumwe n'abahanzi bagezweho mu Rwanda n'abari mu kigero cye, 'mu rwego rwo gusangira ibyishimo n'abanyarwanda aho bari hose'.

Ibi bitaramo bizabera Musanze, Huye, Rubavu na Kigali, bizatangira mu Ukwakira bisozwe mu Ugushyingo 2022.

Muri ibi bitaramo azanacuruza iyi album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe. 

Makanyaga Abdul agiye kwizihiza imyaka 50 amaze atanga ibyishimo ku bisekuru byombi 

Muri ibi bitaramo, Makanyaga Abdul azanamurika album ye nshya iriho indirimbo ze zakunzwe

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUKUNDO' YA MAKANYAGA ABDUL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121071/makanyaga-yateguye-ibitaramo-byo-kwizihiza-imyaka-50-mu-muziki-anamurika-album-121071.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)