Lionel Messi yasingije mugenzi we bakinana muri PSG,Kylian Mbappe avuga ko mu kibuga aba ameze nk'inyamaswa.
Uyu munya Argentina w'umunyabigwi cyane yavuze ko Mbappe ari umukinnyi w'igitangaza ndetse mu myaka iri imbere azaba ari mu beza kurusha abandi ku isi.
Mu minsi ishize, Mbappe yatumye benshi bamwibazaha ubwo yari mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa avuga ko aba "afite ubwisanzure bwinshi mu ikipe y'igihugu,kurusha muri PSG".
Messi yishimiye Mbappe
Messi yagize icyo avuga ku mpano ya Mbappe, kandi yagaragaje ko akunda uyu mugenzi we bakinana.
Messi yabwiye TUDN ati: "Kylian ni umukinnyi utandukanye.Ni inyamaswa, arakomeye cyane iyo asigaranye n'umukinnyi umwe,yishakira umwanya kandi arihuta cyane.
"Ashobora gutsinda ibitego byinshi, ni umukinnyi wuzuye kandi abigaragaje imyaka myinshi.
Mu myaka mike iri imbere azaba ari mu beza cyane, ntawashidikanya kuri byo."
Intangiriro nziza za PSG muri shampiyona zari zikomwe mu nkokora n'amakuru avuga ko Mbappe na mugenzi we w'icyamamare Neymar batameranye neza ndetse banatongana mu kibuga rimwe na rimwe.