Misiyo ya Ntwali John Williams n'abamutumye yaburijwemo n'abaturage ba Kangondo na Kibiraro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntwali John Williams kimwe n'abandi barwanya Leta y'U Rwanda, bihisha inyuma ya politiki, ubuvugizi ndetse n'uburenganzira bwa muntu kugirango batambutse ibitekerezo byabo bwite. Ni kimwe na baba Jenosideri bahungiye mu bihugu by'iburayi bigize abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Gahunda yose ya Leta bayuriraho yaba iterambere rikorerwa abaturage cyangwa imishinga ikomeye ya Leta. Hashize igihe barigize abavugizi b'abaturage ba Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe babashuka ngo bange kwemera gahunda yo kubimura bagatuzwa ahantu heza mu Busanza.

Twese turabizi ko abaturage benshi ba Kangondo na Kibiraro ubuzima babagamo bwari buteye inkeke cyane cyane mu gihe cy'imvura. Abenshi kuko bari mu gishanga batabaga ingunguru mu gishanga ikaba umusarani ubundi imvura yagwa imyanda igatemba.

Ntwali John William aherutse gukora ikiganiro atabariza abo baturage, akavugana nabo aba yashutse bakavuga ibyo ashaka. Nyuma yo kubona izo nkuru yifashishije amafoto y'abasirikari ba RDF na polisi y'igihugu berekeza mu butumwa bw'akazi muri Mozambique ashaka kwerekana ko bari Kangondo, ubundi agataka nkaho abaturage ba Kangondo bari gukorerwa iyicarubozo.

Abamaze kwimurwa batangaje kera ko hari abantu babajyaga mu matwi bakababwira kunangira. Ntwali John Williams si ubwambere yitambika gahunda za Leta yihishe inyuma y'itangazamakuru. Ariko se uyu Ntwali John William ninde? Reka tugaruke kuri ya nkuru twabagejejeho ubushize akavuga ko azajyana Rushyashya mu butabera. Rushyashya yamuvuze uko ari.

Ntwali John William ni muntu ki?

Ntwali William avuga ko aharanira uburenganzira bwa Muntu, akaba n'umunyamakuru ku rwego rw'Umwanditsi mukuru nk'uko abyivugira. Nyamara akazi ke ni mpemuke ndamuke akwirakwiza ibihuha. Byatangiye bite? Ntwali yashatse gushakira amaronko mu bihugu by'iburayi ariko agendeye ku itike yo kuba umunyamakuru wahunze urwego rwa Leta noneho akabona uruvugiro kuko muri kamere ye guceceka ntibyamushobokera.

Nyuma yo kubura amaronko i burayi, Ntwali yakomeje guharabika Leta akora n'ibyaha byinshi kugirango agere ku mugambi we wo kwerekeza mu Bufaransa yitwa ko ahunze. Yakomeje gukwirakwiza ibihuha aho raporo za Human Rights Watch (HRW) akorera zimuvugiye yumva abaye igitangaza.

Kuvugwa na  HRW cyangwa Reporters without Borders, ntabwo bigaburira Ntwali nubwo yirirwa muri ambasade avuga ko nta kazi ashobora kubona, agomba gushaka ikimutunga. Yigize umuvugizi w'abanyapolitiki aho ubu ahembwa na Diane Rwigara n'abandi ngo amuvugire. Waba ushaka guharabika umuntu cyangwa urwego? Ishyura Ntwali John William uzabigeraho.

Ntwali nta nzira atanyuze ngo yangize isura y'igihugu; yagiye ubwe yihisha yarangiza akavuga ko yashimuswe n'inzego z'umutekano mu rwego rwo kugirango za Ambasade yirirwamo cyangwa imiryango itandukanye bumve ko Leta imuhohotera hanyuma bamufashe kugera ku nzozi ze.

Ntwali abikora ashaka ko amenyekana. Ariko kamere ye kubeshya n'ubutiriganyi ni karande. Yabeshye umwana utarageza imyaka y'ubukure wari ufite imyaka 17, ko azamushakira akazi igihe yasubiye iwabo muri Camerouni kuko amavugisha bwa mbere yamuvugishaga nk'umunyamahanga uvuka muri Camerouni. Umwana tudashatse kuvuga amazina ye, yagiye yitabira ubutumire bwa Ntwali kugeza igihe amujyanye muri Lodge imwe iherereye I Remera, umwana yamenya ubutekamutwe bwe akabibwira inzego za Leta.

Ibi mbivugiye kugaragaza ko Ntwali atari Umunyamakuru cyangwa ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa Muntu nkuko abyivugira, ahubwo n'umuntu utunzwe no guharabikana kuko biba muri kamere ye, abeshya aharabika isura y'igihugu ndetse no mu buzima bwite busanzwe nkuko yabeshye uwo mwana.

The post Misiyo ya Ntwali John Williams n'abamutumye yaburijwemo n'abaturage ba Kangondo na Kibiraro appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/misiyo-ya-ntwali-john-williams-nabamutumye-yaburijwemo-nabaturage-ba-kangondo-na-kibiraro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=misiyo-ya-ntwali-john-williams-nabamutumye-yaburijwemo-nabaturage-ba-kangondo-na-kibiraro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)