Urukiko rukimara gutangaza iyi nkuru nziza ku bakunzi ba Ndimbati ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, abantu batandukanye berekanye ibyishimo byinshi, bamwe barabyina abandi batanguranwa kujya kuri Gereza ya Mageragere aho yari afungiye.
Mu kumanuka imihanda ya Nyamirambo, amashusho yagiye agaragaza Ndimbati mu modoka nziza ava kuri Gereza, yagendaga asuhuza abantu n'ubwuzu bwinshi.
Mu butumwa anyujije kuri konti ye ya Twitter akimara kugera iwe mu rugo, yatanze intashyo, maze ashimira Imana, avuga ko idakora nk'abantu. Ndimbati ati:Â
MURAHO NEZA NSHUTI ZANJYE? YAMBIIII. BURYA IMANA NTABWO IKORA NK'ABANTU, UBU NANJYE NAGARUTSE MU GIHUGU. MWARAKOZE CYANE MWESE KUNSENGERA NO KUMBA HAFI. MU BY'UKURI MWANYERETSE URUKUNDO. NDABIBASHIMIYE CYANE MBIKUYE KU MUTIMA. UBU NTAKUREBA IBYAHISE AHUBWO REKA TUREBE ICYAKUBAKA GUSA.
Ndimbati yarekuwe mu isomwa ry'urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaburanishije urubanza rwe ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Kuwa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 ni bwo hasomwe urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, ukurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure rumukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ndimbati afunguwe nyuma y'amezi 6 yari amaze mu gihome kuko yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022. Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije inyaRwanda.com ayo makuru, ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w'imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'
Ndimbati yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hari hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ndimbati yafunguwe