Umugore witwa Sibomana Phelomene ucumbitse mu Mudugudu wa Kamutara mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, asanzwe avugwaho ingeso mbi zirimo kwicuruza no gusinda.
Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze bumaze iminsi busaba uyu muturage gusubira mu Mudugudu yaturutsemo wo mu Kagari ka Mburabuturo gahana imbibi n'aka yaje gucumbikamo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Ubuyobozi bw'Ibanze bwabyutse buza gusaba uyu muturage kubahiriza iki cyemezo cyo kuba yasubira aho yaturutse gusa busanga urugi rw'aho atuye rufunze.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Kamutara, Muhawenimana Marcelline yabwiye RADIOTV10 ko ubwo bageraga ku rugo rucumbitsemo uyu mugore, basanze hafunze, bagahamagara ariko bakabura ubikiriza.
Yavuze ko byaje kuba ngombwa ko bakoresha imbaraga bagafungura iyi nzu, bagasanga hapfiriyemo umugore witwa Ntirenganya Angelique bivugwa ko yari yaraye acumbikiwe n'uyu muturage uvugwaho ingeso mbi.
Uyu muyobozi avuga ko bahise bajya gushakisha uyu wari wacumbikiye nyakwigendera, bakaza kumubona avuga ko yari yazindukiye mu kazi mu gihe abaturanyi bavuga ko yari yaramukiye mu nzoga.
Ubuyobozi buvuga kandi ko uyu muturage atari yabaruje uyu yacumbikiye mu gihe bizwi ko muri aka gace, umuntu wese ujemo adasanzwe ahatuye, umucumbikiye abimenyesha inzego z'ubuyobozi.
Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwahise bwiyambaza ubuzikuriye ndetse n'inzego z'iperereza aho Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwihutira kuhagera, rugahita rujyana umubiri wa nyakwigendera mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
Uru Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kandi rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mugore.
Abaturanyi b'uyu mugore, bavuga ko yaba uyu witabye Imana ndetse n'uwamucumbikiye, bombi basanzwe bazwiho kutirwara neza ndetse ko yari yamucumbikiye nyuma yo gusangira inzoga.