Musanze : Ivuriro rimaze hafi Amezi 6 ridakora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri Vuriro ryahoze rikorera mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Ninda rigafasha abaturage bo mu midugudu iryegereye bakabona ubuvuzi bw'ibanze aho gukora ingendo ndende berekeza ku bigo nderabuzima byo muri ako gace.

Nyuma y'uko rifunze imirimo yaryo, hagiye gushira amezi atandatu ridakora kandi ryarajyaga ribafasha ntibarembere mu rugo .

Uwineza Joseline ni umwe muri bo, yagize ati" Mbere twivurizaga hariya umuntu yaba afashwe n'uburwayi akagenda bakamuha ibinini akoroherwa ariko ubu hari n'abarembera mu rugo kuko kugera i Nyange bigorana cyane harimo urugendo rw'isaha n'igice urumva ko ku murwayi biba bitoroshye. Turasaba ko badusubiza ivuriro tukajya twivuza kare tutabanje kuremba."

Rwamakuba Emmanuel nawe yagize ati" Ubu kujya kwa muganga bisigaye bitugora cyane bitewe n'uko ari kure hari n'abarembera mu ngo kandi mbere umuntu yumvaga atameze neza akajya ku Ninda bakamuvura. Ababishinzwe bakwiye kureba uko badufasha bakatugarurira ririya vuriro ryahoze ridufasha mu kwivuza."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye UKWEZI ko impamvu iryo vuriro ryari ritagikora ari uko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa bagahitamo kuhashyira umukozi wa Leta ariko ko nabyo byasabaga ko babanza kubyemererwa na RSSB kuri ubu bakaba baramaze kubyemeza igisigaye ari ukongera gukora nk'uko byahoze.

Yagize ati" Ririya vuriro ryahoze rikora rigafasha abaturage mu kwivuza ariko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa duhitamo kuba tuhashyize umukozi wa leta kugira ngo akomeze gufasha abaturage bahivuriza. Nabyo byaje guhagarara kuko amabwiriza ya RSSB yerekana ko kugira ngo uhakorera yishyurwe tubanza kuba twarabisabye bakabitwemerera."

"Kuri ubu RSSB yamaze kutwemerera ndetse twandikiye n'Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyange ngo yoherezeyo umukozi ku buryo kuwa mbere tariki 26 Nzeri rizaba ryongeye gukora nk'uko byahoze abaturage bakongera kuhivuriza."

Poste de Sante ya Ninda yifashishwa n'abaturage bo mu Kagari ka Ninda batuye mu nkengero z'Ikirunga cya Gahinga iyo itari gukora bifashisha Ibigo Nderabuzima bya Gasiza na Nyange bageraho bakoresheje igihe kitari munsi y'isaha n'igice bitewe n'imiterere yaho.

Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ivuriro-rimaze-hafi-Amezi-6-ridakora

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)